skol
fortebet

Gitifu wa Nyamagabe n’ undi muyobozi beguye

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Twayituriki Emmanuel, n’Umuyobozi w’amashami (Division Manager), Ngabonziza Jean Bosco, beguye ku mirimo yabo.

Sponsored Ad

Aba bayobozi bandikiye Inama Njyamana y’Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018 bombi bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko amakuru y’ubwegure bwabo yayamenye ariko amabaruwa banditse ataramugeraho kuko yiriwe ku Ntara mu bikorwa byo kwakira Guverineri mushya.

Ati “Nabimenye ariko ntabwo ndabona neza impamvu kuko amabaruwa ntarayabona. Gusa ni byo beguye.”

Yongeyeho ati “Ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere iyo yeguye bisaba guca muri Njyanama ikabyemeza naho ku ushinzwe amashami, aba yandikiye umuyobozi w’Akarere ubundi akamusubiza.”

Abo bombi beguye nyuma y’igihe gito bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta ariko baje kuburana bararekurwa basubizwamu kazi.

Twayituriki Emmanuel weguye ku Bunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, yari yafunzwe ku wa 17 Kamena 2018 akurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta akoresha inyandiko mpimbano agahabwa amafaranga avuga ko yari yagiye mu butumwa bw’akazi.

Nyuma yaho tariki ya 3 Nyakanga 2018 Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwategetse ko arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze kubera ibibazo yari afite birimo n’uburwayi.

Naho Ngabonziza Jean Bosco wari Division Manager w’Akarere ka Nyamagabe yari yafunzwe tariki ya 6 Nzeri 2018 hamwe n’abandi bakozi babiri b’Akarere ka Nyamagabe barimo ushinzwe imari (DAF) n’ushinzwe icungamutungo (Comptable), bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta.

Ku wa 21 Nzeri 2018 Urukiko rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro rwategetse ko Division Manager, Ngabonziza Jean Bosco n’abandi bari bafunganywe bakora mu bijyanye n’imari mu Karere ka Nyamagabe, barekurwa kuko ngo ibyo bashinjwaga nta shingiro byari bifite. Nyuma yo gufungurwa bose basubijwe mu kazi.

Ibitekerezo

  • ariko kobaba babeguje muba mubeshya ibiki politike nimbi namanyanga gusa aba yibereyemo ninayompamvu benshi ibagiraho ingaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa