Gitifu wa Rubavu yategetse ko umukozi uzajya atanga serivisi nabi azajya ahita yirukanwa

26 December 2016. | Politiki | 7 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • MyPassion

Gitifu w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, avuga ko nta muntu wakagombye kwimwa serivisi mu gihe cyose yujuje ibisabwa, ngo umukozi uzajya utanga serivisi nabi agomba guhita yirukanwa.

Ibi yabivuze nyuma y’uko bamwe mu baturage mu Karere ka Rubavu bakunze gutunga agatoki abayobozi babarangarana ntibabakemurire ibibazo, rimwe na rimwe ngo bakabarebana agasuzuguro.

Urwego rukunze gutungwa agatoki ni urushinzwe serivisi z’ubutaka muri aka karere. Umwe muri aba baturage yagzie ati “Njye maze hafi umwaka wose niruka ku byangombwa by’ubutaka kandi ari ubwanjye, usanga abakozi bo mu butaka ubagezaho ikibazo bakakureba, bakagusuzugura, ni ikibazo duhuriyeho turi benshi”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, avuga ko ibi bidakwiye, ngo umuturage uzajya wimwa serivisi ajye amenyesha abayobozi bari ku rwego rwisumbuye na we arimo.

Ati “Mwuzuze ibisabwa, ubundi umukozi nakwima serivisi mutubwire, uwo muntu uyikwimye nugaruka ntuzongera kumusanga muri ibyo biro, ibyo biro babyicayemo kubera ko muhari. Ku muryango munsi ya nimero ze haba hari nimero uba ugomba guhamagara igihe utanyuzwe na serivisi uhawe n’umukozi, icyo gihe mpita muhamagara akaza yiruka akansobanurira, na we uhari uhita uthana igisubizo kikunyuze”

Uyu muyobozi ariko avuga ko hari ubwo umuntu ashobora kwimwa serivisi kuko atujuje ibisabwa akaba ashobora kubishyira ku buyobozi.

Bimwe mu byo abaturage bakunze kwinubira mu guhabwa serivisi harimo kubwirwa ngo bagende bazagaruke, inama z’urudaca z’abakozi aho abaturage bajya kubaka serivisi buri gihe bakavuga ko bari mu nama ndetse n’abakozi batanga serivisi bibereye kuri telefoni.

Mu myanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano 2016, harimo ujyanye n’imitangire ya serivisi, ugira uti “Gukomeza kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe”.

    Facebook Twitter Addthis
Ibitekerezo
  • MyPassion

    Rose
    28 December 2016 - Musubize

    Gutanga services mbi,bidindiza iterambere ry’igihugu kuko abaturage tuhatakaza umwanya,ntacyo dukora.
    Gutanga services mbi;bisuzuguza twe abaturage kdi bitaretse namwe bayobozi,kuko aho muhicaye kubera twebwe abaturage!!
    Nimuhindure imikorere yanyu,bityo twihute mu iterambere!!

  • MyPassion

    rrrrrr
    28 December 2016 - Musubize

    Gitifu komerezaho, nabo mumurenge wa Niboyi barebereho cyane cyane Noteur wo muruwo murenge

  • MyPassion

    mbwa
    28 December 2016 - Musubize

    Iki kibazo ntabwo kiri iRUBAVU gusa ,ababishinzwe bagikurikirane aho umuturage yandika asaba icyangombwa cyo kubaka bakamwihorera ntibamusubize nkibaza niba imyubakire itagira amategeko ayigenga,bayobozi mutubabarire rwose ikibazo cya serivisi zishinzwe ubutaka n’imyubakire zikurikiranwe kuko birakabije,naho kuvuga ngo hari igihe abaturage nabobaba batujuje ibisabwa sinemeranya nabo,bagusaba kuzuza dossier ukamara ukwezi utarayuzuza kandi warangiza ukajya gusaba serivisi,nyine niko bashushanya abayobozi babo ngo batabahana maze twe baturage tugakomeza kurindagira.

  • MyPassion

    Gapfizi
    27 December 2016 - Musubize

    Cong’s executif,icyakujyana Nyagatare NGO wirebere

  • MyPassion


    27 December 2016 - Musubize

    Setivise yubutakaana we

  • MyPassion

    smart
    27 December 2016 - Musubize

    congz gitifu, abandi bakurebereho pe!

  • MyPassion

    rukeratabaro
    26 December 2016 - Musubize

    Guhabwa service nziza kandi zihuse ni uburenganzira busesuye bw’uyaka.
    Genda ugaruke ejo"gusiragizwa" bihombya byinshi ku usaba service kandi yakagombye kujya mu bindi bikorwa by’iterambere.
    Mugire iminsi myiza isoza umwaka n’iy’itangira.
    Amahoro.

Tanga Igitekerezo