skol
fortebet

Green Party na PS imberakuri babonye amajwi abinjiza mu nteko

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora imaze gutangaza ibyavuye mu matora by’ agateganyo ku majwi yabaruwe yose 100% aho ishyaka Democratic Green Party n’ ishyaka PS imberakuri yabonye amajwi 5% ayahesha umwanya mu nteko ishinga amategeko.

Sponsored Ad

Amajwi y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora FPR Inkotanyi yagize amajwi 74% , PL yagize 7%, PSD 9%, DGPR 5%, PS Imberakuri 5%.

FPR yatsindiye imyaka 40 mu nteko ishinga amategeko umutwe w’ Abadepite, PSD imyanya 5, PL imyanya 4, DGPR imyanya 2, PS Imberakuri imyanya 2.

Ni ubwa mbere ishyaka DGPR ryiyamamaje mu matora y’ abadepite none rihise rinabona amajwi aryinjiza mu nteko. PS Imberakuri ni ubwa kabiri yiyamamaje ubushize muri 2013 ntabwo yari yabonye amajwi ayihesha imyanya mu nteko ariko kuri iyi nshuro yabonye amajwi 5% ayihesha imyaka 2 mu nteko.

Amatora rusange y’ abadepite mu mahanga yabaye tariki 2 Nzeli, mu Rwanda aba tariki 3 Nzeli 2018. Abakandida bigenga bagize 0,0.. % usibye Mpayimana Philippe wagize 0,8%.

FPR yatakaje umwanya 1 kuko yabonye imyanya 40 ivuye kuri 41, PSD yatakaje imyanya 2 kuko yabonye 5 avuye kuri 7, PL yatakaje imyanya 2 kuko yabonye 4 avuye kuri 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa