skol
fortebet

Green Party yemeza ko nta murwanashyaka wayo ugihohoterwa kandi ko bazakomeza guharanira impinduka

Yanditswe: Friday 08, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko, Dr Frank Habineza, aravuga ko ihohoterwa ryakorerwaga abanyamuryango baryo ryagabanyutse ku kigero kigera kuri 99%.

Sponsored Ad

Ibi yabibwiye abanyamakuru kuri uyu wa 8 Ukuboza 2023 ubwo yari amaze gufungura ku mugaragaro Inteko y’abagore bo muri DGPR mu mujyi wa Kigali.

Dr Habineza yagize ati: “Hari ibibazo bitandukanye byabaye mu myaka ishize ariko kuva ishyaka ryacu ryagera mu nteko ishinga amategeko hari icyahindutse mu by’ukuri.

Mu turere batubuzaga gukora inama z’ishyaka cyangwa se no guhohotera abarwanashyaka bacu ariko muri iyi myaka itanu tumaze mu nteko byaragabanutse cyane ku buryo navuga ko nka 99% nta kibazo tugifitanye n’uturere.”

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko mu turere barushijeho kumva imikorere y’iri shyaka, abanyamuryango baryo bo barushaho kwigirira icyizere. Ati: “Umuntu wakora ikosa, ryaba ari ku giti cy’iwe. Ntabwo byaba ari ikosa rya politiki. Barahari bashobora gufungwa ariko kubera ibyaha baba bakoze bihanwa n’amategeko.”

Ku kijyanye na ruswa ivugwa mu nzego zimwe na zimwe za Leta, Dr Habineza yavuze ko bo nka Green Party bemera neza intambwe yatewe mu kurwanya ruswa kandi ko bazakomeza gushyigikira umurongo uhari wo kuyirandura burundu.

Yagize ati” kuba RIB cyangwa RURA havugwa ruswa ntibivuze ko ingamba zo kuyikumira zidahari.

Hari uburyo ikurikiranwa mo mu nteko Ishingamategeko nka PAC ndetse n’urwego rw’Umuvunyi, yenda tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo bitange umusaruro ukwiye, ariko ni urugamba twatangiye nka Green Part kandi birakora neza “.

Dr Habineza arahamya ko ibitekerezo bya DGPR bitandukanye n’iby’andi mashyaka akorera mu Rwanda, ariko ko byose byubaka igihugu.

Ishyaka rya Green Part rishimangira ko ryatangiye kuzuza inzego zirihagarariye mu bice byose by’igihugu kandi biteguye kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha bameze neza.

Bavuga ko kuba hari inzego zitari zihagarariwe byatumaga hari byinshi bahomba, ariko ubu byose bimaze kujya ku murongo ku buryo igisigaye ari ugukorera inyungu z’abanyarwanda nk’uko babibitezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa