skol
fortebet

“Guhora ufashwa ntabwo ari umuco mwiza w’ abanyarwanda” Minisitiri Kaboneka

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu,Francis Kaboneka asanga Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire bakareka kumva ko bazakomeza gutungwa n’ imfashanyo Leta ibagenera.
Ubu butumwa yabutangiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri zitandukanye n’ abagize Inteko ishinga Amategeko kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016.
Ni nama yari igamije kureba uburyo gahunda za Leta zifasha abaturage kwikura mu bukene.
Muri iyi nama hagaragajwe ko Abanyarwanda benshi barimo gutera imbere mu buryo (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu,Francis Kaboneka asanga Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire bakareka kumva ko bazakomeza gutungwa n’ imfashanyo Leta ibagenera.

Ubu butumwa yabutangiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri zitandukanye n’ abagize Inteko ishinga Amategeko kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016.

Ni nama yari igamije kureba uburyo gahunda za Leta zifasha abaturage kwikura mu bukene.

Muri iyi nama hagaragajwe ko Abanyarwanda benshi barimo gutera imbere mu buryo bushimije gusa ngo hakenewe ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage guhindura imyumvire.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Guhora ufashwa ntabwo ari umuco mwiza w’ Abanyarwanda, kugufasha ni ukugufata ukuboko, iyo umaze kuzamuka ahasigaye nawe ugira uruhare mu gufasha abatishoboye”

Ibi bitangajwe mu gihe hari Abanyarwanda bafite ubushobozi nyamara ugasanga basaba inzego z’ ubuyobozi kubashyira mu byiciro by’ ubudehe bifashwa na Leta.

Minisitiri Kaboneka yakomeje agira ati “Inkunga dusaba abahagarariye intumwa za rubanda, ni ukugira ngo mudufashe muri ubwo bukangurambaga abantu batazajya bumva ko bazajya bahora babona iby’ ubusa”

Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi Gerardine Mukeshimana asanga kugira ngo umuntu atere imbere bisaba ko Leta imufasha muri gahunda zitandukanye kandi zikamuhuriraho icyarimwe.

Yagize ati “Kugira ngo umuntu atere imbere bisaba ko ibintu byinshi bihurira ku muntu umwe. Niyo mpamvu twicaye turavuga tuti usibye guhabwa amafaranga, bitewe n’ akarere bashobora guhabwa inka, bashobora guhabwa inyongeramusaruro, cyangwa amatungo magufiya noneho ibyo byose bikamuhuriraho, nubwo yabonye iyo ngoboka akagira n’ ikindi kintu kimuteza imbere”

Iyi nama yagaragaraje ko hakenewe ubufatanye n’ imbaraga mu nzego zose kugira ngo Abanyarwanda bari mu bukene n’ abari mu bukene bukabije bagere ku iterambere.

Mu Rwanda abaturage 39, 1% bari mu bukene naho 16,3% bari mu bukene bukabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa