Kigali

Gukoresha ikoranabuhanga no kunoza ireme ry’uburezi ni bimwe mu bitegereje Guverinoma nshya

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 August 2017 Yasuwe: 408

Umushakashatsi mu bijyanye n’amategeko nshinga akaba n’umwarimu muri kaminuza Tom Mulisa aravuga ko guverinoma icyuye igihe yakoze inshingano zayo uko byari bikwiye ku kugero kirenga 90%. Nubwo hari byinshi byakozwe na guverinoma icyuye igihe ngo abaturage hari ibindi byinshi bategereje kubona birimo guteza imbere uburezi bufite ireme.

Mu gihe Abanyarwanda bategereje guverinoma nshya , abasesengura ibya politike basanga goverinma icyuye igihe yarakoze ibyo yasabwaga gukora. Aganira na RBA yatanze zimwe mu mpamvu avuga ibyo, yagize ati, "Ndashingira ku majwi cyangwa kubyo abanyarwanda bavuze bati turashima ibyakozwe, Goverinoma icyuye igihe navuga ko ibyinshi 99% yabigezeho, kubera iki hari imihigo, iyi mihigo twarayikurikiye, iyo abantu bihaga imihigo ari abaminisitiri, ari abayobozi b’uturere, bakiha imihigo bakavuga bati ejo n’ejo bundi iyi mihigo tugomba kuyihigura ni uko iyo umwaka washiraga akenshi uwabaga yahize kuri 80 wamusangaga kuri 95 ku mihigo yahize.

Nubwo hari byinshi guverinoma icyuye igihe yagezeho,Tom Mulisa avuga ko kubyaza umusaruro ikoranabuhanga no kunoza ireme ry’uburezi ni bimwe mu bitegereje guverinoma nshya. "Turatekereza ko ikoranabuhanga rigomba kutugeza kurundi rwego, ni ukuvuga ngo ibintu byose turimo dukora mu Rwanda cyangwa hirya no hino bigomba kuba biyobowe n’ikoranabuhanga hanyuma nkatekereza ko ikintu cyitwa uburezi nacyo kizahagararwaho cyane cyane hashimangirwa ireme ry’uburezi muri iyi manda igiye kuza, iyo uvuga uburezi ukavuga ubuzima ukavuga ubukungu ni ibintu ubona ko ari ibintu bizaba biri ku isonga muri gahunda ya guverinoma nshya."

Ingingo y’ 116 y’itegeko nshinga n’iyo igena imikorere ya perezida wa repubulika iyo amaze kurahira. Aho mu minsi 15 Perezida wa Repubulika ashyiraho Minisitiri w’intebe, mu minsi 15 Minisitiri w’intebe afatanya na Perezida wa Repubulika gushyiraho guverinoma.

Aha ubuzima bw’igihugu buba bukomeje nk’uko umushakashatsi Tom Umulisa abisobanura. "Izindi nzego z’ubuzima zisanzwe zirakomeza zigakora, Minisitiri w’intebe n’abaminisitiri nibo baba badakora ariko nka director muri iyo Minisiteri ntakimubuza gukomeza gukora, kandi no mu buzima bwa buri munsi ninabo baba barimo kugakora, uvanyeho abari appointed cyangwa abashyirwaho, abandi bose bari muri za nzego ’civil servants’, barakomeza bagakora nta gihagarika ubuzima bw’igihugu rero."

Mu ngingo y’ 199 y’itegeko nshinga igena inshingano za Minisitiri w’intebe aho akora programe na Politike za leta afatananyije n’abagize guverinoma niwe kandi ukora gahunda z’uko abaminisitiri bakora, akakira na raporo zabo, ashobora kandi kuyobora inama mu gihe perezida wa repubulika adahari. Naho Ingingo ya 98 y’itegeko nshinga ikavuga ku nshigano za perezida wa Repubulika arizo kurinda ubusugire bw’igihugu no kureba uko ubuzima bw’igihugu bugenda umunsi ku wundi.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abayobozi bahombeje Leta miliyoni 538 ku myaka ine

Perezida PSC Francos Habiyakare Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’...
18 October 2017 Yasuwe: 779 0

Ikibazo cya viza ku banyafurika bagenda mu bihugu bya Afurika kiracyari...

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iratangaza ko kuva u Rwanda rwakuraho Viza...
17 October 2017 Yasuwe: 295 0

Dr GAHAKWA Daphrose yavuze ko nta wamurega agasuzuguro kuko atitabye...

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Gahakwa...
14 October 2017 Yasuwe: 5918 2

Adeline Rwigara arashaka umwunganizi wunganiye Ingabire Victoire

Ku nshuro ya Gatatu abaregwa bose :Diane Shima Rwigara,Adeline Rwigara na...
12 October 2017 Yasuwe: 6180 0

“Dushake umwanya wo kuganira ku burere bw’abana” J. Kagame

Jeannette Kagame umufasha wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye...
11 October 2017 Yasuwe: 840 0

MINALOC yabeshyuje amakuru avuga ko Meya Mupenzi yeguye agatabwa muri...

Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017 yatangaje...
11 October 2017 Yasuwe: 4106 2