skol
fortebet

Guverineri mushya w’Amajyaruguru yahishuye ikintu gikomeye agiye guhangana nacyo

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko bimwe mu byo agiye gushyiramo imbaraga ari ugushaka uko yahangana n’ikibazo cy’igwingira kihagaragara, mu gihe nyamara Iyi Ntara izwiho kugira umusaruro mwinshi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye RBA yavuze ko yatunguwe n’iki cyizere yagiriwe ariko agiye gufatanya na Nyakubahwa Perezida Kagame guteza imbere iyi ntara.

Mugabowagahunde yavuze ko azi neza intara y’Amajyaruguru kuko akomoka i Musanze ndetse ko bishimishije kuba agiye kuyobora abaturage azi.

Yavuze ko iyi ntara yera cyane mu buhinzi ndetse ngo n’ubworozi buhakunda ariko igitangaje ngo nuko imibare igaragaza ko hari ibibazo bikomeye by’igwingira.

Yagize ati "Aho niho nzashyira ingufu mfatanyije n’abayobozi b’uturere,dufatanye guhindura imyumvire y’abaturage.

Bumve ko muri iyi ntara yacu kuba hakiri ikibazo cy’igwingira bidakwiye dufite ayo mahirwe."

Yavuze ko kandi agiye gushyira imbaraga mu bukerarugendo atari ubw’ingagi gusa ahubwo ba mukerarugendo bakagira n’ibindi basura muri iyi ntara.

Yavuze ko ikindi agomba guhangana nacyo ari ukurwanya kwironda n’ivanguramoko aho ngo azarwana no gushimangira ubumwe.
Ati "Ubumwe bwacu n’ikintu k’ingenzi...tutabufite ntacyo twageraho."

Guverineri Mugabowagahunde yahawe inshingano muri uku kwezi nyuma y’aho Madamu Nyirarugero wayiyoboraga ahinduriwe inshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa