skol
fortebet

Guverineri mushya w’intara y’amajyaruguru aratangirira ku kuzahura ubumwe bw’abanyarwanda

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwo asimbuye ari we Dancille Mukarugero, Bwana Maurice Mugabowagahunde yasabwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda buherutse guhungabanywa n’amacakubiri yabereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Sponsored Ad

Minisitiri Musabyimana yagize ati: “Iyi Ntara ifite abaturage bumvira ubuyobozi, b’abakozi ndetse n’imiterere yayo ni myiza. Murasabwa gushyira hamwe mukita ku gusigasira ihame ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umutekano kuko ari wo musingi w’ibikorwa byose.”

Guverineri Mugabowagahunde avuga ko azihatira gushyira imbaraga mu bikorwa na gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.

Avuga kandi ko azegera abaturage akabakemurura ibibazo ndetse agateza imbere imikorere n’imikoramnire n’izindi nzego.

Yagize ati: “Mbere ya byose ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wangiriye icyizere cyo kuyobora iyi Ntara. Ni Intara nzi cyane kandi ifite amahirwe menshi cyane, ifite abaturage bumva ubuyobozi, bashishikarira umurimo, ifite ubutaka bwera cyane, ifite ahantu nyaburanga hagomba kubyazwa umusaruro mu bukerarugendo.”

Yabwiye abari baje muri uwo muhango ko azubakira ku bisanzwe akazamura urwego rw’imibereho y’abahatuye.

Kuri we, kwegera umuturage bigira uruhare mu kugabanya ibibazo bimwugarije birimo n’imirire mibi igira ingaruka ku igwingira.

Uwo yasimbuye ari we Dancille Nyirarugero yabwiye Mugabowagahunde ko mubyo agomba kwihutira harimo gushyira gahunda Perezida Kagame yemereye abaturage.

Ibyo birimo imihanda igomba kubakwa mu Turere dutandukanye tw’iyi Ntara, iyubakwa ry’Ibitaro by’icyitegererezo bya Ruhengeri n’iyubakwa ry’uruganda rw’amata mu Karere ka Gicumbi.

Hari kandi gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Uturere, gukomeza kubungangabunga umutekano w’abantu n’ibintu, cyane cyane mu bice byegereye umupaka, kwita ku rubyiruko rushakirwa imirimo no gukemura ibibazo by’abaturage.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri Mugabowagahunde Maurice na Nyirarugero Dancille witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, iz’umutekano, iz’abikorera, abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Nyirarugero Dancille yatangiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru kuva muri Werurwe 2021.

Aherutse kugirwa Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa