skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda yahaye ubutumwa Abanyarwanda bari muri Sudan irimo intambara ubu

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo bari muri Sudani kuguma mu mazu yabo, mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’intambara ikomeje kujya mbere muri kiriya gihugu.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko "Ambasade y’u Rwanda muri Sudani ikomeje gukurikiranira hafi imirwano ikomeje ndetse n’ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Sudani, bityo igasaba Abanyarwanda bose gushyira imbere umutekano wabo baguma mu nzu zabo."

Iyi Ambasade yakomeje isaba buri munyarwanda uri muri Sudani kuyimenyesha aho aherereye cyangwa bakayiha amakuru yerekeye ibibazo bijyanye n’umutekano hifashishijwe numéro za Telefoni (+249923306048 na +249990729839) zombi zinaboneka ku rubuga rwa WhatsApp.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko yamaze gushyiraho numéro abakeneye ubufasha bwihuse bashobora kuyivugishaho (+250782706730, +250788171195 na +250387629032 [iri no kuri WhatsApp]).

Abakeneye ubufasha kandi banandikira MINAFFET ubutumwa bwa email kuri [email protected].

Kugeza ubu ababarirwa muri 400 ni bo bivugwa ko bamaze kwitaba Imana, nyuma kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo imirwano yatangiye hagati y’Ingabo za Gen Al-Burhan ukuriye Ingabo za Sudani n’uwari icyegera cye, Gen Mohamed Hamdan Daglo uyobora RSF.

Aba bombi bari bafatanyije kuyobora Sudani kuva muri 2021 ubwo Omar Al Bashir wari Perezida wa kiriya gihugu yahirikwaga ku butegetsi, gusa byarangiye bisanze bahanganye nyuma yo kutumvikana ku ngingo zirimo iyo kwinjiza RSF mu ngabo z’igihugu nk’imwe mu ngingo zikomeye zerekeye amasezerano yo gusubiza ubutegetsi abasivile.

Iyi mirwano ikomeje kujya mbere muri Khartoum no mu bindi bice bya Sudani yatumye ibihugu bitandukanye kugeza no kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binanirwa guhungisha abaturage babyo baba muri Sudani.y’imirwano ikomeye imaze icyumweru isakiranya Ingabo za Leta ya Sudani n’izindi zo mu mutwe witwara gisirikare ariko wegamiye kuri Leta witwa RSF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa