skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda ihangayikishijwe n’abanyarwanda RDC yafunze ibita abatasi bayo

Yanditswe: Friday 30, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ihangayikishijwe n’ifungwa ry’abanyarwanda babiri bashinjwa kuba intasi muri RDC.
ABanyarwanda babiri, Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe wakoreraga Umuryango mpuzamahanga udakorera inyungu,bafunzwe muri Kanama uyu mwaka n’Ikigo cya Kongo gishinzwe ubutasi (ANR).
Mu kiganiro yahaye BBC kuwa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022, Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko gufungwa na RDC kwa Nshimiyimana na Mushabe bigaragaza uburyo “Abayobozi (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ihangayikishijwe n’ifungwa ry’abanyarwanda babiri bashinjwa kuba intasi muri RDC.

ABanyarwanda babiri, Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe wakoreraga Umuryango mpuzamahanga udakorera inyungu,bafunzwe muri Kanama uyu mwaka n’Ikigo cya Kongo gishinzwe ubutasi (ANR).

Mu kiganiro yahaye BBC kuwa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022, Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko gufungwa na RDC kwa Nshimiyimana na Mushabe bigaragaza uburyo “Abayobozi ba kiriya gihugu bananiwe kwakira gutsindwa kwabo...bagatunga intoki abandi."

Yagize ati "U Rwanda ruhangayikishijwe cyane n’ubuzima bw’abanyarwanda, Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe bakoreraga African Health Development Organisation, ariko bafungiwe i Kinshasa kuva kuwa 30 Kanama 2022."

Nshimiyimana yari umuyobozi wa AHDO muri DR Congo. Yahoze akora nk’umuyobozi wa UNAIDS muri icyo gihugu. Mushabe nawe yari umuyobozi wa AHDO muri Tshikapa, umurwa mukuru w’Intara ya Kasai.

Muri Nyakanga,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga,Dr. Vincent Biruta yandikiye mugenzi we wa RDC,Christophe Lutundula,amusaba gufungura nta mananiza aba banyarwanda.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru,Leta ya RDC yerekanye abagabo 4 barimo Nshimiyimana na Mushabe, ibashinja kuba maneko z’u Rwanda no kuba baragerageje gucengera mu nzego z’umutekano za RDC n’abayobozi bazo bakomeye.

Makolo yavuze ko ibi birego byo gushinja aba banyarwanda kuba ba maneko ari ibinyoma bazi neza ndetse ko bigaragaza ko leta ya RDC yananiwe kwemera amakosa yayo ahubwo ikayagereka ku bandi.

Yasabye amahanga gusuzumana ubwitonzi ibikorwa bya RDC ndetse n’ubushotoranyi bwayo ikomeje gukorera u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuzamba nyuma y’aho ikiguhu na gishinje u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23 urwanya leta ya RDC gusa u Rwanda na M23 bahakanye ibi birego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa