skol
fortebet

Guverinoma yashyizeho itegeko rishya mu ngendo zitwara abagenzi rusange mbere yo gukuramo nkunganire

Yanditswe: Monday 12, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma yatangaje ko mu gihe cya vuba abatega imodoka rusange bazajya bishyura amafaranga bitewe n’aho imodoka ibagejeje, aho kuba aho imodoka yerekeza.

Sponsored Ad

Ibi biri mu rwego rwo korohereza abaturage kutaremererwa n’igiciro cy’ingendo mu gihe izaba yahagaritse nkunganire yatangiraga umugenzi.

Icyakora ntihatangajwe igihe iyi nkunganire izahagararira gusa ngo ibyo kwishyura amafaranga ajyanye n’aho ugiye biratangira mu byumweru bike.

Guverinoma yatangaje ko kuva mu 2020,imaze gutanga miliyari 87,5Frw nka nkunganire ihabwa abaturage ku kiguzi cy’urugendo.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko nko mu Ukuboza 2023, leta yatanze miliyari 6Frw z’amafaranga itangira abantu bishuye mu ngendo rusange.

Umuntu wakoraga urugendo rwa Kigali-Musanze, niba yishyuye 2000Frw, leta yahitaga imwishyurira 1000Frw.

Ku muntu uvuye i Remera agiye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, iyo yishyuye 300Frw, leta iba yamwishyuriye 100Frw.

Minisitiri Dr Gasore yabwiye RBA ko hari gutekerezwa uko iyo nkunganire leta itangira Abanyarwanda bakora ingendo ihagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa