skol
fortebet

Guverinoma yongeye gufungura amashuri yari yarafunzwe kubera COVID-19,ubukwe nabwo burakomorerwa

Yanditswe: Friday 19, Feb 2021

Sponsored Ad

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu,Tariki ya 19 Gashyantare 2021,yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye zirimo koroshya ingamba zashyizweho hagamijwe gukomeza guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yafashe imyanzuro yo gukomeza kwirinda COVID-19 irimo:
Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.Ibikorwa byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri mu gihe (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu,Tariki ya 19 Gashyantare 2021,yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye zirimo koroshya ingamba zashyizweho hagamijwe gukomeza guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yafashe imyanzuro yo gukomeza kwirinda COVID-19 irimo:

Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.Ibikorwa byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri mu gihe ubusanzwe byari saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ibikorwa by’inzego za Leta byemerewe gukora ariko hagakora abakozi 30% abandi bagakorera mu rugo.Ibi bimeze kimwe n’abikorera ariko bo bemerewe gusimbura.

Abacuruza mu masoko n’amaduka bemerewe gukora ariko hazajya hasimburana umubare w’abatarenze 50% by’abacuruzi b’ingenzi bemerewe kuyacururizamo.

Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) yemerewe gufungura

Resitora na café zemerewe kongera gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.Ntizigomba kurenza saa kumi n’ebyiri ariko serivisi zo kugeza ku bantu ibyo batahana zemerewe kugeza saa mbili z’ijoro.

Ingendo zihuze uturere n’umujyi wa Kigali ntizemewe icyakora imodoka zitwara abagenzi aho byemewe zemerewe gutwara 75% z’abo zitwara iyo zuzuye.

Insengero zahawe ibyangombwa zemerewe gukora ariko ntizirenze 30% by’abantu zakira.

Ishyingiranwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 20,hakanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umubare w’abitabiriye ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10.Gushyingura ntibigomba kurenza abantu 20.

Serivisi zimaze igihe zifunze nk’utubari,Gym,Betting zizakomeza gufunga gusa siporo zo hanze z’umuntu ku giti cye zidahuza abantu ziremewe.




Ibitekerezo

  • Bjr bp.nonese itangazo rivuga gusohoka mumugi ikigari ujya muntara rirabibuza mwe mukarishimangira?mukavuga ko lmodoka zikomeza gukora? transport rusange muntara na bus?

    ariko turagowe kbs ubu se abana bacu bahejeje muturere bo baziga gute? ariko batekereza imbaraga bisaba umuntu kugera aho ajya arenze uturere 4 cg 5 bikomeza kutwigirizaho nkana rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa