skol
fortebet

Hagaragajwe ko umudepite watumye Inteko ishinga Amatego ya EU inenga u Rwanda acuditse n’ umuryango wa Ingabire Victore

Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2016

Sponsored Ad

Visi Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’ abadepite Jeanne D’ Arc Uwimanimpaye yagaragaje ko kuba Inteko Ishinga Amategeko y’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi (EU ) iherutse gufata imyanzuro inenga u Rwanda byagizwemo uruhare n’ umudepite ufitanye umubano udasanzwe n’ umuryango wa Victoire Ingabire.
Muri Nzeli uyu mwaka nibwo itsinda ry’ abadepite umunani baturutse mu nteko ishinga Amategeko ya EU basuye Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda. Mu myanzuro yagaragajwe n’ Inteko Ishinga (...)

Sponsored Ad

Visi Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’ abadepite Jeanne D’ Arc Uwimanimpaye yagaragaje ko kuba Inteko Ishinga Amategeko y’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi (EU ) iherutse gufata imyanzuro inenga u Rwanda byagizwemo uruhare n’ umudepite ufitanye umubano udasanzwe n’ umuryango wa Victoire Ingabire.

Muri Nzeli uyu mwaka nibwo itsinda ry’ abadepite umunani baturutse mu nteko ishinga Amategeko ya EU basuye Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda. Mu myanzuro yagaragajwe n’ Inteko Ishinga Amateko ya EU ifatiye kuri uru ruzinduko aba badepite umunani bagiriye mu Rwanda hagaragayemo imyanzuro inenga u Rwanda.

Yari imyanzuro 13 ikubiyemo ingingo zinenga u Rwanda ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo; Ndetse basaba ko urubanza rwa Victoire Ingabire rwasubirwamo kubera ko hari amahame mpuzamahanga atarubahirijwe mu iburanishwa rye, ndetse basaba ko n’Abanyapolitike bose bafunze kubera ko batanze ibitekerezo kurekurwa byihuse.

Iyi myanzuro ikimara kujya ahagaragara Initeko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda yayamaganiye kure ndetse ishyiraho n’ uburyo bwo kubeshyuza ibyari byagaragajwe muri iyi mwanzuro.

Ni muri urwo rwego Hon. Uwimanimpaye n’ itsinda yari ayoboye bagiye mu nteko ya EU kubeshyuza ibyari byatangajwe muri iyi mwanzuro.

Mu kiganiro Inteko Ishingamategeko yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 6 Ukuboza 2016, Senateri Gakuba yavuze ko kubeshyuza ibyo aba badepite bari batangaje bitagoranye. Uku kutagorana ngo byatewe n’ uko u Rwanda rumaze kumenyekana neza mu rwego mpuzamahanga rubikesha Perezida Kagame.

Hon. Uwimanimpaye yavuze ko kuringo iriya myanzuro itambuke mu nteko Ishinga Amategeko ya EU byaturutse ku mudepite ufitanye umubano wa hafi n’ umuryango wa Ingabire Victore.

Yagize ati “Umudepite watangije kiriya kibazo tugeze mu muryango EU, twasanze afitanye ubumwe n’ umuryango wa Ingabire, ni inshuti cyane kuburyo kumutsindagiramo ibintu ari aho ngaho byahereye, hanyuma habaho kubyinjiza mu nteko Ishinga Amategeko ku mugabane w’ Uburayi, namwe murabizi imikorere ya hariya haba harimo n’ abantu bakeya muri parliament yaho”.

Yakomeje agira ati “Kubera amategeko yaho uko ateye imyanzuro nk’ iriya ikaba yatambuka, ariko icyo nababwira abantu iyo bagerageje gusobanura barumva ndetse bicujije impamvu umwanzuro nk’ uyu watambutse mu parliament yabo”

Ngo kugira ngo ibintu nkibi bitazagira aho byongera kuba harimo gutegurwa amasezerano abuza Inteko Ishinga Amategeko kwivanga mu busungire bw’ Inteko zishinzwe amategeko mu bihugu.

Gusa ngo ibi ntabwo bizatuma u Rwanda ruhagarika kwakira abaza kugirwaho kuko umubano w’ u Rwanda n’ ibindi bihugu ugira uruhare mu iterambere ry’ igihugu. Hatanzwe urugero rwa sosiyete ya Rwanda air ikomeje gutangiza ingendo mu bihugu bitandukanye ku isi, ibi ngo biterwa n’ umubano mwiza biriya bihugu bifitanye n’ u Rwanda. Inteko Ishingamategeko y’ u Rwanda ivuga uyu mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’ ibindi bihugu iwugiramo uruhare.

Madame Victore Ingabire yakatiwe n’ inkiko z’ u Rwanda igifungo cy’ imyaka 15 amaze guhamywa ibyaha birimo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa