skol
fortebet

Hamenyekanye igihe amatora ya Perezida n’ay’abadepite azabera mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ay’Abadepite 53 byemejwe ko azaba tariki 15 Nyakanga 2024 mu gihugu, ariko ababa muri Diaspora Nyarwanda bo bazatora ku ya 14 Nyakanga 2024.

Sponsored Ad

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo azaba ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Ibi byasohotse mu Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ryasohotse ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023.

Nibwo bwa mbere amatora ya Perezida azaba abereye umunsi umwe n’ay’abadepite, nyuma yo guhuzwa hagamijwe kugabanya ikiguzi byatwaraga ngo amatora abe.

Ubusanzwe mu Rwanda, amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga. Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy’abadepite ikaba imyaka itanu.

Muri Gashyantare mu 2023 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze icyifuzo cy’uko aya matora yombi yahuzwa.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko nibura itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’abadepite yose hamwe atwara arenga miliyari 14Frw. Bivuze ko iyo izi mpinduka zitabaho, u Rwanda rwari kuzakoresha miliyari 7Frw mu 2023 mu matora y’abadepite, rukazongera gukoresha izindi miliyari 7Frw mu itora rya Perezida wa Repubulika.

Manda y’abadepite bariho uyu munsi yiyongereyeho umwaka umwe ikazarangira mu 2024,kubera impinduka zatewe no guhuza aya matora yombi.

Si mu Rwanda gusa amatora y’Umukuru w’Igihugu ahuzwa n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, kuko mu bihugu byinshi bya Commonwealth, ariko bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa