skol
fortebet

Meya wa Nyamagabe n’abandi bayobozi batanu batawe muri yombi(yavuguruwe)

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

UMURYANGO wamenye amakuru yizewe ko Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert n’ uwigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ aka karere Jean Pierre wari uherutse kwegura umwaka ushize batawe muri yombi.
Mugisha Philbert ayoboye manda ya kabiri. Ni meya wa Nyamagabe kuva muri 2010. Mbere yo kuba Meya yabanje kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge.Mugisha Philbert akaba afunganywe n’abandi bayobozi batanu barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Nshimiyimana Jean (...)

Sponsored Ad

UMURYANGO wamenye amakuru yizewe ko Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert n’ uwigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ aka karere Jean Pierre wari uherutse kwegura umwaka ushize batawe muri yombi.

Mugisha Philbert ayoboye manda ya kabiri. Ni meya wa Nyamagabe kuva muri 2010. Mbere yo kuba Meya yabanje kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge.Mugisha Philbert akaba afunganywe n’abandi bayobozi batanu barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Nshimiyimana Jean Pierre,

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Nyamagabe Jean Pierre Nshimiyimana yasezeye aka kazi ku mpamvu ze bwite mu mpera za 2016.

UMURYANGO wagerageje kuvugana n’ Umuvugi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi ngo twumve icyo aba bagabo bafungiye yirinda kugira icyo adutangariza.

Ntabwo biradushobokera kuvugana n’ Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’ igihugu ACP Theos Badege.

Ibitekerezo

  • Mwatubwira ugira uruhare mugushyira ababantu mu butegetsi? Niho ikibazo kiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa