skol
fortebet

Hatangijwe Icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gutegura umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga uzizihizwa ku ya 3 Ukuboza,2016 ,kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo,2016 , nibwo mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro Icyumweru yahariwe abantu bafite ubumuga aho cyabimburiwe n’umuganda wakozwe ahari kubakwa inyubako y’Umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe’’Izere Mubyeyi’’
Uyu mu ganda wateguwe n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga(NCPD), Umuryango w’Abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite (...)

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gutegura umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga uzizihizwa ku ya 3 Ukuboza,2016 ,kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo,2016 , nibwo mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro Icyumweru yahariwe abantu bafite ubumuga aho cyabimburiwe n’umuganda wakozwe ahari kubakwa inyubako y’Umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe’’Izere Mubyeyi’’

Uyu mu ganda wateguwe n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga(NCPD), Umuryango w’Abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga n’abanyantege nke(Rojapd-Solidarity) n’indi miryango itandukanye yita ku bafite ubumuga ukaba warabereye mu Murenge wa Kanombe aho witabiriwe n’abayobozi batanduknaye barimo ,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Dr Alvera Mukabaramba wari umushyitsi mukuru.

Abitabiriye uyu muganda bakaba barasije ahazashyirwa ubusitani muri iki kigo, batera ibiti birimo n’iby’imbuto ziribwa ndetse bahabwa ubutumwa aho abayobozi bose bagiye bafata umwanya w’ijambo bagiye bashimangira ko abafite ubumuga bafite uburenganzira nk’ubwabandi basaba buri wese kubigiramo uruhare.

Uyu muganda witabiriwe n’abantu batandukanye

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD), Lomalis Niyomugabo akaba yarashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere gahunda z’abafite ubumuga ndetse asaba buri muntu wese kugira uruhare mu gukemura ibibazo bicyugarije abafite ubumuga harimo no guhezwa.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Dr.Alvera Mukabaramba wanifatanyije n’abaturage gukora uyu muganda akaba yaribukije abanyarwanda ko abantu bafite ubumuga ari abantu nk’abandi ndetse ko buri wese agomba kubigira ibye.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Dr.Alvera Mukabaramba yateye igiti

Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihizwa ku Isi yose buri tariki ya 03 Ukuboza. Uyu munsi wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1992, utangirira kwizihizwa mu Rwanda kuva mu 1997. Impamvu yo kuwizihiza ni mu rwego rwo kumvikanisha ibibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo no gushaka uko byakemuka.

Uyu muwaka mu Rwanda ku rwego rw’igihugu , uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Rwamagana aho ufite insanganyamatsiko igira iti’’ “Achieving 17 goals for the future we want”, “ Kugera ku ntego 17 z’iterambere rirambye, duteza imbere umurimo kuri bose”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa