skol
fortebet

Hatangijwe ihuriro ry’ abayobozi n’ abahoze aribo

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

Komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge yatangije ihuriro rihuza abari mu nzego z’ ubuyobozi n’ abazihozemo, iryo huriro rigamije amahoro no gufasha abayobozi n’ abahoze ari abayobozi kungurana ibitekerezo.
Ryatangijwe ku wa kabiri tariki 23 Gicurasi 2017 na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku nkunga y’umuryango wiswe International Alert.
Iryo huriro rigizwe n’abarinzi b’igihango, inyangamugayo za Gacaca, abari mu myanya y’ubuyobozi muri iki gihe n’abahoze ari abayobozi, bose bakaba (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge yatangije ihuriro rihuza abari mu nzego z’ ubuyobozi n’ abazihozemo, iryo huriro rigamije amahoro no gufasha abayobozi n’ abahoze ari abayobozi kungurana ibitekerezo.

Ryatangijwe ku wa kabiri tariki 23 Gicurasi 2017 na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku nkunga y’umuryango wiswe International Alert.

Iryo huriro rigizwe n’abarinzi b’igihango, inyangamugayo za Gacaca, abari mu myanya y’ubuyobozi muri iki gihe n’abahoze ari abayobozi, bose bakaba bagambiriye gutanga umusanzu wabo mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bakeneye kugira ngo igihugu kirusheho kwiyubaka.

Iryo huriro kandi rigamije kwimakaza umuco w’amahoro, ubufatanye, ubumwe n’ubwiyunge mu bayobozi no mu baturage hagamijwe guteza imbere imibanire myiza. Hakiyongeraho gusesengura ibyabangamira ubumwe bw’abaturage no gufata ingamba zo gukomeza kubuteza imbere.

Kuba iryo huriro ryongewemo abahoze ari abayobozi b’uturere biri mu byabashimishije.

Bagahamya ko ari iby’agaciro kongera kugirirwa icyizere mu gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe bw’abarutuye, nk’uko Sembagare Samuel wari umuyobozi w’Akarere ka Burera, ubu akaba atuye mu Karere ka Musanze, abisobanura.

Agira ati “Nta gisa nko kuba bongeye kutuzirikana bakatwibuka kuko iyo abantu barwanye intambara hari abayitangiza bakayitsinda abandi bakaba inkomere iyo abo bose babazirikanye bagasabwa gutanga umusazu wabo ibyo bintu birushaho kubashimisha.”

Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), watangije iryo huriro, yatangaje ko ishyirwaho ry’iryo huriro rizatuma abakiri mu myanya y’ubuyobozi n’ababuhozemo bagira urubuga rwo kusangiriramo ubunararibonye bose bafite.

Yagize ati “Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ni urubuga Abanyarwanda bafite ubunararibonye mu nshingano barimo ubu, bahuriraho n’abafite ubunararibonye bakesha kuba baragize uruhare mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Akomeza avuga ko iryo huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge muri Musanze, rizashyirwaho mu turere twose no mu mirenge yose.

Ubwo iryo huriro ryatangizwaga hatanzwe ubuhamya bwa bamwe mu bagize umuryango wa Unity Club Intwararumuri hagaragazwa ibyiza byo kwishyira hamwe kw’abahoze ari abayobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa