skol
fortebet

Hon. Mukabalisa yakiriye abadepite bo muri Zambia baje kwigira ku Rwanda

Yanditswe: Tuesday 16, May 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2017, Perezida w’umutwe w’abadepite, MUKABALISA Donatille yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abadepite 7 bo muri Zambia bari mu rugendo shuri hano mu Rwanda.
Aba badepite baje kwigira ku Rwanda ibyerekeranye na gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, kuko rwabashije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi muri urwo rwego. Abadepite bo muri komisiyo y’ubuzima, iterambere ry’icyaro n’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko ya Zambia baje kwigira ku Rwanda ingamba rwafashe kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2017, Perezida w’umutwe w’abadepite, MUKABALISA Donatille yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abadepite 7 bo muri Zambia bari mu rugendo shuri hano mu Rwanda.

Aba badepite baje kwigira ku Rwanda ibyerekeranye na gahunda z’ubuzima
bw’imyororokere, kuko rwabashije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi muri urwo rwego.
Abadepite bo muri komisiyo y’ubuzima, iterambere ry’icyaro n’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko ya Zambia baje kwigira ku Rwanda ingamba rwafashe kugira ngo rube mu bihugu 19 byabashije kugera ku ntego y’ikinyagihumbi yo kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara ho ¾.

Perezida w’iyi komisiyo Hon. Dr Jonas KAMIMA CHANDA avuga ko iyi ntambwe y’u Rwanda yafasha Zambia kurenga imbogamizi barimo guhura nazo

Yagize ati “...turi hano, kugira ngo turebe amasomo twakwigira ku Rwanda, dushobora gukoresha muri Zambia, kubera ko dufite imbogamizi zimwe, ariko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi, zirimo n’izerekeye ubuzima bw’imyororokere nko kuboneza urubyaro, kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara n’imfu z’abana. Mbese dushimishwa n’uburyo u Rwanda ari intangarugero muri Afurika.”

Perezida w’umutwe w’abadepite, madame MUKABALISA Donatille wagiranye ibiganiro n’aba badepite kuri uyu wa mbere, avuga ko hari byinshi basangiza bagenzi babo, by’umwihariko umusanzu wabo mu gushyiraho amategeko yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Icya mbere cyo mu birebana n’amategeko, nakwibutsa ko hari itegekko rirebana n’ubuzima bw’imyororokere inteko ishinga amategeko yatoye mu gihe gishize, ariko hari n’ibindi bikorwa biri mu rwego rw’ubuzima, ibirebana na mutuelle de sante, ibirebana n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubuzima, ndetse hakaba hari n’ibikorwa n’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere RPRPD. Ibyo rero ni byo tubasangiza mu rwego rw’inshingano zacu nk’abagize inteko ishinga amategeko, ariko noneho no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zo mu rwego rw’ubuzima n’ubuzima bw’imyororokere.

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko aba badepite barimo gutegura inyigo y’uburyo Zambia yazagera ku ntego y’iterambere rirambye mu rwego rw’ubuzima hibandwa ku buzima bw’imyororokere. Mu gihe cy’icyumweru bazamara mu Rwanda, bakazaganira n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’urwego rw’ubuzima.

Ibitekerezo

  • Nkeka bavuga urugendo shuri apana kwigira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa