skol
fortebet

Hon. Rangira wareze Sankara wigambye igitero cy’ I Nyaruguru yavuze uko yitwaraga kuva mu bwana bwe

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Rangira Adrien wabaye umwe mu badepite ba mbere u Rwanda rwagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuye imuzi imyitwarire ya Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ uherutse kwigamba ibikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi byakorewe i Nyaruguru.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize umutekano mu Karere ka Nyaruguru wahungabanyijwe n’abantu bitwaje intwaro, bishe abaturage babiri, bakomeretsa abandi batatu, biba ibintu byiganjemo imyaka yari mu maduka.

Nyuma y’iminsi mike iki gikorwa kibayeho, kuri Radiyo BBC humvikanyeho umugabo witwa Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ yigamba uruhare muri ibi bikorwa.

Nyuma Polisi y’Igihugu yatangaje ko uyu mugabo amaze kugaragara muri dosiye nyinshi ku buryo agiye gushakishwa akagezwa imbere y’ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi, CP Theos Badege, yabwiye Igihe ati “Iryo zina Sankara Callixte, rimaze kuza kenshi mu madosiye y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, kuko asanzwe anashakishwa, kuba rero yiyemerera ibindi byaha birafasha ubutabera. Bizanorohereza kandi igikorwa cy’ubufatanye mpuzamahanga cyo guhererekanya abanyabyaha. Ni inshingano z’igihugu cyose abarizwamo kwitangukanya nawe kikazamushyikiriza ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha.”.

CP Badege yashimangiye ko nta muntu n’umwe ukwiye guterwa ubwoba n’amagambo ya Sankara.

Mu gushaka kumenya uwo uyu muntu ariwe, IGIHE yaganiriye na Rangira Adrien wamureze mu buto ubwo ababyeyi be bari bamaze kwitaba Imana.


Rangira Adrien

Rangira yavuze ko Sankara ufite inkomoko mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ababyeyi be bishwe muri Jenoside akiri muto akamufata akamurera we na mushiki we.

Isano bafitanye ni uko Se wa Sankara na Se wa Rangira bavukana. Ati “Se ni murumuna wa data. Iwabo bishwe muri Jenoside, asigara we na Mushiki we. Bari batuye i Gacu muri Nyanza [Murama ya kera]. Ababyeyi be bamaze gupfa, nabakuye mu kigo kirera imfubyi ndabafasha uko nshoboye hanyuma barananira we na mushiki we. Icyo gihe Sankara yari akiri muto agitangira amashuri yisumbuye.”
Rangira avuga ko yafashije Sankara akajya kwiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare, gusa ngo kubera uburyo yari afite imyitwarire igoye biza kurangira yirukanywe ajya gukomereza amasomo i Rwamagana.

Yakomeje agira ati “Ageze muri Groupe i Butare, uribaza umwana wacitse ku icumu rya Jenoside wanyuze muri ibyo bibazo byose, aragenda arwana n’Abafurere baramwirukana. Ibyo ndabivuga kugira ngo abantu bumve ubutagondwa bwe. Ni umuntu ugoye kuva akiri umwana. Ntabwo ari abana benshi bananirana kubarera, bakirukanwa n’ishuri ku mpamvu yo gushyamirana n’abashinzwe kubarera.”

Arangije amashuri yisumbuye, ngo yinjiye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’amategeko. Agezeyo yashatse kwiyamamariza kuyobora umuryango w’abanyeshuri ariko nabwo ngo agaragaza imyitwarire itari myiza yaje kuganisha ku kwirukanwa na Silas Lwakabamba wayiyoboraga.

Ati “Kaminuza yabonye ko yashatse gucamo ibice abanyeshuri agamije kubayobora, baramwirukana. Bamwirukana bavuze ko azana amacakubiri muri Kaminuza. Ntabwo ari uko yari abuze ubwenge, ubusanzwe mu ishuri yaratsindaga cyane.”
Nyuma yo kwirukanwa muri Kaminuza, idosiye ye yayigejeje ku nzego zose no mu rwego rw’Umuvunyi ndetse no mu za gisirikare ariko Lwakabamba aramutsembera amwangira gusubira kwiga i Butare gusa amwemerera ko yajya kwiga ahandi akazazana amanota hanyuma Kaminuza y’u Rwanda ikamuha impamyabumenyi nk’uwayizemo nibwo kugana muri ULK.

Ati “Yaba Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, yaba IBUKA n’izindi nzego barahagurutse icyo gihe baravuga bati ‘umwana wacitse ku icumu rya Jenoside’ yirukanwe azira amacakubiri, ngo arazana amacakubiri ashingiye kuri Jenoside? Abantu bose ntibabyumva kuko mu buryo bwumvikana, umwana warokotse Jenoside ntiyazana amacakubiri ashingiye kuri Jenoside.”

Icyo gihe ngo yaba IBUKA, Umuvunyi na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ‘banzuye ko atari byo, umuvunyi asaba ko asubira muri Kaminuza ariko Lwakabamba n’abandi bayobozi baranga baravuga bati ahubwo naza twe turasezera ntabwo twakongera kwakira Nsabimana’.

Rangira avuga ko ari abana bake bagira imyitwarire nk’iyi igoye ku buryo ikibazo cye kijya mu nzego hafi ya zose.
Yashatse guhungira muri Madagascar

Rangira nyuma yo kuva mu Nteko mu 2006 amaze kwegura ku buyobozi bw’Ishyaka UDPR, yahise yerekeza muri Madagascar aho umuryango we wari utuye icyo gihe.

Sankara ngo ubwo yarangizaga Kaminuza, yatangiye kujya mu itangazamakuru yandika inyandiko zivuga ‘amagambo ameze nk’ariya avuga muri iki gihe’ maze ngo inzego zishinzwe iperereza ziza kumuhamagaza zishaka kumubaza ibyo yandika.

Yahise atoroka ajya i Nairobi ageze yo ngo ahamagara Rangira wari muri Madagascar ashaka guhungirayo. Ngo ageze muri Madagascar, Rangira yahise amugarura mu Rwanda, inzego z’iperereza zimubaza iby’inyandiko yandikaga mu kinyamakuru ‘Umulinzi’ zirangije ziramureka.

Ati “Nafashe umwanzuro kuko nabonaga ari bya bindi by’amashagaga y’abasore kuko icyo gihe nta kintu cy’icyaha gifatika nabonaga cyatuma aza i Kigali akajya muri Gereza. Naravugaga nti azaza yisobanure. Baramubajije barangije bamushyira hanze bati genda.”
Nyuma mu 2013 ngo Sankara yaje kuriganya amafaranga agera kuri miliyoni eshatu Habimana Kizito wigisha muri kaminuza wari wamwizeye akamugira umucungamari wa restaurant Tam Tam yari amaze gukodesha, iyo restaurant. Ayo mafaranga niyo Nsabimana Callixte yakoresheje atoroka ajya muri Afurika y’Epfo.

Ati “Yariye amafaranga y’abantu, amara amezi menshi atabishyura barangije ikibazo bajya muri Polisi. Ni ukuvuga ngo yahunze Polisi imukurikiranye ku kibazo cya Habimana n’umugore we bagiye kumurega ko yabatekeye umutwe. Yagombaga kubacungira restaurant. Yakoze nk’amezi atatu amafaranga arayafata ahita agenda nyuma baramubura. Yarababwiraga ngo aracyashora.”

Rangira yakomeje avuga ko kuva icyo gihe nta yandi makuru ya Sankara yigeze amenya kuko ngo ntibongeye kuvugana kugeza ubwo yumvise asigaye ari mu mitwe irwanya ubugetsi bw’u Rwanda.

Ati “Ibyo yigamba ni ibikorwa by’umuntu w’interahamwe. Njye n’abandi twakwitwa bene wabo, tubona ari ibintu birenze kurwara mu mutwe. Kumva umuntu wacitse ku icumu rya Jenoside, ukorana n’interahamwe, bakica abantu akabyigamba; ni ibintu tumwamaganyeho bitakwitirirwa uwo ariwe wese.”

“Iyo urebye uko yakuze, n’undi mwana ufite imyitwarire nk’iyi abantu bakwiye kumwitondera. Njye simpuje amaraso na Nsabimana, nta buvandimwe; nta nubwo duhuje imirongo ya politiki. Iyo abantu bahuje amaraso wenda ugira uko wabagereranya ariko ntayo.”

Uyu Sankara yumvikanye cyane mu manza z’abaregwaga ibyaha byo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu nko mu rubanza rwa Kizito Mihigo na bagenzi be.

Ibitekerezo

  • uti "Njye simpuje amaraso na Nsabimana, nta buvandimwe; nta nubwo duhuje imirongo ya politiki. Iyo abantu bahuje amaraso wenda ugira uko wabagereranya ariko ntayo". Nanjye nti: nubwo mudahuje imirongo ya politike ariko uri mukuru we kuko ba so baravukana byo ntiwabyiyambura ngo bikunde. ni mwene wanyu ntaho wabihungira@Rangira

    Ntibyoroshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa