skol
fortebet

Huye:Meya n’abamwungirije bose beguriye rimwe

Yanditswe: Thursday 31, May 2018

Sponsored Ad

Abagize Komite nyobozi yose y’akarere ka Huye beguriye rimwe mu gitondo cyo kuwa 31 Gicurasi 2018 .
Inama Njyanama y’aka karere yatereye icyizere Kayiranga Muzuka Eugene wari Umuyobozi bw’Akarere; Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Perezida wa Njyanama, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yabwiye itangazamakuru ko muri iki gitondo habaye inama yari igamije gusuzuma ibibazo biri muri aka (...)

Sponsored Ad

Abagize Komite nyobozi yose y’akarere ka Huye beguriye rimwe mu gitondo cyo kuwa 31 Gicurasi 2018 .

Inama Njyanama y’aka karere yatereye icyizere Kayiranga Muzuka Eugene wari Umuyobozi bw’Akarere; Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Perezida wa Njyanama, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yabwiye itangazamakuru ko muri iki gitondo habaye inama yari igamije gusuzuma ibibazo biri muri aka karere, igaragaza ibitagenda abayobozi b’aka karere bananirwa kwisobanura, bituma bakurwaho icyizere, bava ku myanya yabo.

Yasobanuye ko mu bitagenda byagarutsweho muri iyo nama, harimo kuba bataragiye bumvira inama z’Inama Njyanama, aho hari ibyo bikoreraga ku giti cyabo.

Ibindi ngo muri aka karere harimo gutekinika kugaragara mu mibare, aho ngo nta na gahunda ifatika igamije gukura abaturage mu bukene yari ihari.

Aba bayobozi beguye bakurikiye abo mu tundi turere barimo Ruhango, Nyabihu, Rusizi, Gicumbi, Bugesera na Nyagatare.

Ibitekerezo

  • Ko twe abatuye i Kaburemera twabuze kivugira kandi ngo turi mu murenge w’umujyi ra!!Nta muriro,nta mazi ahagije,iteme rijyayo wapi ni ukutubeshya gusa,ahaaa,iyo njyanama see ngo ituvugire??

    Ndirwamagana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa