skol
fortebet

Ibyaranze Ubutegetsi bwa Bizimungu Pasteur n’ibibazo by’ingutu yahuye nabyo

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Pasiteri Bizimungu niwe wabaye Perezida w’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi kuva tariki 19 Nyakanga 1994,aho yabarizwaga mu ishyaka rya FPR INKOTANYI.
Urubuga rwa Wikipedia, rugaragaza ko Pasteur Bizimungu yavukiye mu cyahoze ari Gisenyi mu 1950, ndetse akaba yaranahoze mu ishyaka rya Perezida Juvenal Habyarimana mbere yo kwiyunga na FPR Inkotanyi.
Hagati y’umwaka wa 1980 na 1990, Bizimungu yari mu ishyaka rya MRND ndetse yari umuntu wa hafi wa Perezida Juvenal Habyarimana, muri (...)

Sponsored Ad

Pasiteri Bizimungu niwe wabaye Perezida w’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi kuva tariki 19 Nyakanga 1994,aho yabarizwaga mu ishyaka rya FPR INKOTANYI.

Urubuga rwa Wikipedia, rugaragaza ko Pasteur Bizimungu yavukiye mu cyahoze ari Gisenyi mu 1950, ndetse akaba yaranahoze mu ishyaka rya Perezida Juvenal Habyarimana mbere yo kwiyunga na FPR Inkotanyi.

Hagati y’umwaka wa 1980 na 1990, Bizimungu yari mu ishyaka rya MRND ndetse yari umuntu wa hafi wa Perezida Juvenal Habyarimana, muri icyo gihe akaba yaranakoze imirimo inyuranye irimo kuba umuyobozi mukuru w’icyahoze ari Electrogaz.

Mu 1990, Pasteur Bizimungu yagiye muri FPR nyuma y’uko umuvandimwe we wari umusirikare w’ipeti rya Colonel mu gisirikare cy’ingabo za Leta ya Habyarimana, yari yishwe [ Col. Mayuya ].

Muri icyo gihe, nibwo FPR yari itangiye ibikorwa bya mbere by’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Muri icyo gihe, Bizimungu nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe we, yahise ahunga u Rwanda ajya kuba mu Bubiligi, aho yahise ashingwa iby’amakuru n’itumanaho muri FPR nk’ishyaka ryisuganyaga rishaka uko ryabohora igihugu.

Mu 1993, nyuma y’imyaka 3 ingabo za FPR zirwana n’ingabo za Leta y’icyo gihe, Pasteur Bizimungu yagize uruhare mu mishyikirano y’amasezerano y’amahoro ya Arusha n’ubwo Perezida Juvenal Habyarimana yishwe ibyari bikubiyemo bitarashyirwa mu bikorwa ahubwo Jenoside yari imaze igihe itegurwa igahita ishyirwa mu bikorwa. Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside rero niwe wahise aba Perezida.

Pasteur Bizimungu yagizwe Perezida ahanini bishingiye ku mwanya yari afite muri FPR Inkotanyi, no kuba yari yarakoze muri Guverinoma ya mbere ya Jenoside ayizi neza, akamenya n’amahame FPR Inkotanyi ishingiyeho.

Perezida Kagame yigeze gutangaza impamvu atahise aba Perezida nyuma ya Jenoside ati "Narababwiye nti njyewe sinshaka kuba Chairman, sinshaka kuba Minisitiri w’Intebe wungirije cyangwa uw’Ingabo wungirije. Ndashaka kuba umugaba w’Ingabo wungirije, mbabwira n’impamvu… Nababwiye nti numva nshaka kuba hafi cyane y’ingabo twari tumaze igihe dufatanya kurwana, ndashaka kwigumanira n’abarwanyi banjye, kuburyo nihagira n’ikintu cyaba tuba twizeye ko twongera tukarwana tukizera umutekano wacu. Narababwiye ngo sinshaka kuba Perezida, kuko Perezida agomba kuba ahugiye mu bindi bintu, nti ariko nimurebe amamiliyoni y’abantu ku mupaka [w’u Rwanda na Zaire], baracyafite intwaro kandi barimo kwisuganya, barimo gushaka kudutera bityo ntabwo naba Perezida ngo mbashe no gutangira kurwana nabo.

Icya kabiri narababwiye nti mureke duhitemo umuntu wakuriye hano, uzi abantu ba hano, umenyereye ikirere n’imitere ya hano mu Rwanda, njyewe ndumva ntabyiteguye bihagije. Ni uko kandi ndababwira nti hari ikintu gikomeye tugomba kubanza kurwana nacyo, aho bakidufata nk’abanyamahanga… Uko niko natekerezaga, naberekaga ko tugifite inshingano zo gushakisha umutekano uhamye, icya kabiri nkabereka ko amateka yanjye ashobora gutuma bitagira isura nziza ku bantu bamwe bari bakiri mu rujijo…”

Pasteur Bizimungu ku butegetsi bwe yagombaga gusubiza igihugu ku murongo, gucyura impunzi z’abanyarwanda zirenga miliyoni zari muri RDC,gushakira ubutabera imiryango yiciwe abayo muri jenoside yakorewe Abatutsi,kuzamura ubukungu n’ibindi.

Guverinoma ya mbere ya nyuma ya Jenoside yarahiye ku wa 19 Nyakanga 1994,ivuye mu biganiro byahuje amashyaka ya politiki atari yarijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ukuvuga ko ishyaka rya MRND na CDR atari yemerewe kugaragara mu buyobozi bushya.

Iyi Guverinoma yagiyeho nyuma y’iminsi mike Pasteur Bizimungu yemejwe nka Perezida wa Repubulika. Mu baminisitiri 17 bari bagize iyo guverinoma, umunani bari abo muri FPR Inkotanyi, batatu bo muri MDR, batatu bo muri PL, babiri bo muri PSD n’umwe wo muri PDC. Tariki 19 Nyakanga harahiye abaminisitiri 14, abandi bongerwamo tariki 20 Nyakanga.

Ni guverinoma yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu kwereka abaturage ko basubijwe ubuyobozi, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.

Inzibacyuho yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagombaga kurangira mu 1999 ariko icyo gihe byageze u Rwanda rugihanganye n’ibibazo by’ingutu byiganjemo iby’umutekano bituma yongerwaho indi myaka ine.

Ibibazo by’ingutu Perezida Bizimungu yahuye nabyo

FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye ku isonga ry’ibitekerezo byo kongera kubaka igihugu. Niryo shyaka ryari rifite ubwiganze haba muri Guverinoma no mu Nteko, bikaba akarusho ko ari naryo ryaturukagamo Perezida Bizimungu.

Icyakora ahagana mu 1997 hatangiye kuzamo umwuka mubi, bamwe mu bayigize bashinja bagenzi babo imikorere mibi irimo ruswa, icyenewabo n’ibindi.

Hari n’abataratinyaga kuvuga ko ibiri gukorwa birimo no kwigarurira imitungo y’abandi bikozwe n’abayobozi nibikomeza, u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside ruzaba rubi kurusha urwa mbere yayo.

Bimwe mu byagaragaje kwikunda kw’iyi Guverinoma harimo ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,Jean Marie Vianney Ndagijimana,yahawe amafaranga mu ntoki, ibihumbi amagana by’amadolari, ngo ajye mu mahanga asubukure ibikorwa bya za ambasade cyangwa afunguze inshya,agezeyo ayishyirira ku mufuka ntiyagaruka.

Ikindi gitangaje n’ukuntu mu 1998, nyuma y’imyaka ine Jenoside ihagaritswe,abagize guverinoma ya Rwigema batari barajwe ishinga no kubaka inzego z’igihugu ahubwo bicaye bagasaba ko leta yabagurira imodoka za Mercedes Benz zo kugendamo.

Kwegura kw’abagize guverinoma ya Bizimungu biri mu byamukomye mu nkokora, kuko guhera mu Ukwakira 1999 kugeza muri Gashyantare 2000, abaminisitiri batatu muri Guverinoma batakarijwe icyizere n’Inteko mu gihe abandi batatu batangiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Kuva mu mpera za 1999 habaye impinduka zinyuranye kandi zitavuzweho rumwe mu bagize guverinoma.

Mu ntangiriro ya za 2000 havutse ikibazo cya politiki nyacyo ubwo tariki 06 z’ukwezi kwa mbere Joseph Sebarenzi wari ukuriye inteko ishingamategeko yeguraga bitunguranye.

Perezida Bizimungu yeguye hashize ibyumweru bitatu uwari Minisitiri w’Intebe Pierre Celestin Rwigema na Guverinoma ye nabo beguye. Bashinjwaga imikorere mibi harimo no kunyereza amafaranga ya Leta.

Kubera ko Guverinoma yashyizweho iyobowe na Faustin Twagiramungu, yari irimo benshi mu bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana,benshi bapingaga bagenzi babo by’umwihariko abo muri FPR INKOTANYI.

Perezida Kagame yavuze ko hari umuyobozi yigeze kubaza impamvu umwanya we wose awumara mu bintu bijyanye n’inyungu ze bwite, undi amusubiza ko ‘umuyobozi w’umukene nta muyobozi uba umurimo’.

Nko mu 1996 ubwo Kagame wari Visi Perezida akaba n’umugaba w’ingabo yajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Washington Post yanditse inkuru imwita “Umuyobozi nyawe wa Guverinoma y’u Rwanda". Byateje umwuka mubi mu butegetsi bw’u Rwanda.

Bivugwa ko hari n’abayobozi bakuru benshi bajyaga basura u Rwanda, bakavuga ko bashaka guhura na Visi Perezida Kagame aho guhura na Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe, bikabarakaza.

Perezida Bizimungu yashinjwe kugambanira Kagame

Mu 1996, Museveni yasuye u Rwanda, maze mu ruzinduko rwe ajyana na Perezida Bizimungu kuri Kaminuza y’u Rwanda I Huye aho bari bagiye kuganira n’abanyeshuri.

Nyuma byamenyekanye ko mu rugendo rw’amasaha ane bakoranye, kugenda no kugaruka, bombi batangiye ibiganiro byo kugambanira Perezida Kagame, wari visi perezida icyo gihe. Aha ngo ni naho ibibazo bya Bizimungu ku butegetsi byatangiriye.

Pasiteri Bizimungu yaje guhangana n’abadepite

Nubwo Perezida Pasteur Bizimungu yari afite ibindi ashinjwa, kimwe mu byamuteranyije na FPR Inkotanyi kugeza ubwo ahatiwe kwegura, harimo gushaka kwitambika iperereza rya Komisiyo y’Inteko ku bayobozi muri Guverinoma.

Hari itegeko riha ububasha abadepite bwo kugenzura Guverinoma ryari rimaze imyaka isaga itatu Perezida Bizimungu yaranze gusinya, riza gusinywa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ku gitutu cy’abadepite.

Byarakaje abadepite na bamwe muri FPR, bikubitiraho ko ubwo Guverinoma ya Rwigema yeguraga, hari abo Perezida Bizimungu yashakaga ko bagaruka muri Guverinoma ya Bernard Makuza, ariko abandi bayobozi bakabyanga kuko abo baminisitiri bari bafite ibyo bashinjwa.

Bizimungu ntiyahishe ko atishimiye kwegura kwa Pierre-Célestin Rwigema, ashinja abagize guverinoma gusuzugura uyu wari minisitiri w’intebe.

Ubwo yarahizaga Guverinoma nshya ya Makuza, Perezida Bizimungu yavuze ijambo ririmo uburakari, abwira abadepite ko bihaye ububasha ubwo batangizaga gahunda yo guhamagaza abagize Guverinoma kugeza beguye.

Ati “Bariya baminisitiri bagiye ku buryo budafututse, ntihazagire n’uvuga ngo hari umujura urimo. Ntabwo ari abajura. Ntabyo mwerekanye ahubwo nimwe muri kuzana akaduruvayo mu gihugu.”

Yakomeje agira ati "Mwirukanye ba Minisitiri, mwavanyeho Guverinoma, Perezida w’Inteko nimwe mwamwirukanye, na Perezida wa Repubulika murashaka kumwirukana. Hari ikibazo rero mu mikorere y’Inteko, ntabwo ari mwe banyarwanda b’abatagatifu".

Mu 1998 ngo nibwo hatangiye igisa nko kugenzura Bizimungu harimo n’icyemezo cyo gutandukanya umwanya w’umukuru w’igihugu n’umukuru w’ishyaka.

Kwegura kwa Pasiteri Bizimungu n’akaga yahuye nako nyuma

Tariki 22 Werurwe 2000 habaye inama idasanzwe y’ubuyobozi bukuru muri FPR Inkotanyi, bucyeye bwaho tariki 23 Perezida Bizimungu ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa ivuga ko yeguye ku bushake.

Nyuma yo kwegura, Bizimungu yavuzweho ibyaha bitandukanye birimo ruswa, kwambura abantu amasambu, kunyereza imisoro n’ibindi.

Amaze gutakaza umwanya wa Perezida wa Repubulika yari amazeho imyaka itandatu, habura imyaka 3 gusa ngo amatora arangiza inzibacyuho abe,Pasiteri Bizimungu yibwiye ko gushinga ishyaka ari andi mahirwe yo kumusubiza ku butegetsi.

Yumvaga ko byanze bikunze ashinze ishyaka rye ryagira uburemere bwa Politiki agendeye ku kizere n’imibare ya Politiki. Yari afite ikizere ko hari rubanda uru n’uru rwari kumujya inyuma agatsinda amatora.

Iyo niyo mpamvu yahise yiyemeza gushinga ishyaka rye yise "PDR-Ubuyanja".

Ishyaka PDR Ubuyanja ryari rije kongera impungenge ku hazaza h’ubutegetsi bwa FPR, ikiyongera ku bibazo yagombaga guhangana nabyo, utibagiwe ko hari n’impungenge ko ryazagarura mu buryo buteruye amoko nk’uburyo bwo kugena icyerekezo n’uburemere bwa Politiki.

Muri kiriya gihe, mu Rwanda ndetse n’ahandi hanyuranye ku isi hari hafungiye abarenga ibihumbi 100 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibikomere bya Jenoside ku bayirokotse byari bikiri bibisi.

Iki gihe kandi Leta yavugaga ko hari izindi Leta zikomeye zigitera inkunga igisilikare n’abanyapolitiki bari basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi ngo bagaruke ku butegetsi birukanweho na FPR, ari nayo yahagaritse iyi Jenoside.

Nyuma y’umwaka umwe yeguye,Pasiteri Bizimungu mu 2001 yatawe muri yombi ari iwe ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ngo ababwire ku ishyaka rishya yari yashinze ryitwa PDR-Ubuyanja.

Muri Mata 2002, Pasteur Bizimungu yarafashwe arafungwa ashinjwa kunyereza umutungo wa rubanda, kwigomeka no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Ibi byaha byaje kumuhama muri 2004 ahanishwa igifungo cy’imyaka 15. Ni igihano cyari burangire muri 2017, ariko yaje guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika taliki 06/04/2007.

Kuva icyo gihe,Bizimungu aba i Kigali mu buzima buri kure ya politiki, ku mpamvu zitazwi neza.

Pasteur Bizimungu, afite agahigo ko kuba ariwe Perezida wayoboye u Rwanda akava k’ubutegetsi akaba akiriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa