skol
fortebet

Ibyihariye wamenya ku baminisitiri b’Intebe batandatu bamaze kuyobora u Rwanda nyuma ya Jenoside

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rumaze kuyoborwa na ba Ministiri b’intebe batandatu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Abo ba Minisitiri bagiye bavugwaho bitandukanye ariko uwaruhije kumara igihe kinini kuri uwo mwanya ni Bernard MAKUZA wawumazeho imyaka isaga 10.
Ishyaka rya MDR ryamaze imyaka itarenze 15 riyoboye u Rwanda ariko ryihariye agahigo ko kuba rimaze kugira Abaminisitiri b’Intebe benshi kuva igihugu cyabona ubwigenge.
Grégoire Kayibanda wakomokaga mu ishyaka Parmehutu,niwe wabaye (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rumaze kuyoborwa na ba Ministiri b’intebe batandatu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Abo ba Minisitiri bagiye bavugwaho bitandukanye ariko uwaruhije kumara igihe kinini kuri uwo mwanya ni Bernard MAKUZA wawumazeho imyaka isaga 10.

Ishyaka rya MDR ryamaze imyaka itarenze 15 riyoboye u Rwanda ariko ryihariye agahigo ko kuba rimaze kugira Abaminisitiri b’Intebe benshi kuva igihugu cyabona ubwigenge.

Grégoire Kayibanda wakomokaga mu ishyaka Parmehutu,niwe wabaye minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda. Yakoze iyo mirimo kuva ku matariki ya 19/10/1960 kugeza kuwa 01/07/1962.

Uyu mwanya wahise uvanwaho kuva taliki ya 1/7/1962 kugeza taliki ya 12/10/1991 ubwo wagarurwaga uhabwa Sylvestre Nsanzimana wakomokaga muri MRND wawubayemo kugeza kuwa 02/04/1992.

Abaminisitiri b’Intebe 11 u Rwanda rwagize kuva mu mwaka wa 1962, umunani bose bari abarwashyaka ba MDR, muri abo twavuga nka Gregoire Kayibanda, Sylvestre Nsanzimana, Dismas Nsengiyaremye, Agathe Uwilingiyimana, Jean Kambanda, Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema ndetse na Bernard Makuza.

Umuryango ugiye kugaruka ku byaranze aba baminisitiri b’Intebe batandatu bayoboye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaminisitiri tugiye kugarukaho:

1.Faustin Twagiramungu wo mu ishyaka rya MDR yayoboye guverinoma y’u Rwanda kuva kuwa 19/07/1994 ageza taliki ya 31/08/1995.

2. Pierre-Célestin Rwigema nawe wakomokaga muri MDR yabaye minisitiri w’intebe kuva kuwa 31/08/1995 kugera kuwa 08/03/2000.

3. Bernard Makuza wakomokaga mu ishyaka rya MDR ryaje no guseswa akiri minisitiri, niwe wabaye minisitiri w’intebe igihe kirekire kuva kuwa 08/03/2000 acyura ikivi kuwa 07/10/2011.

4. Pierre-Damien Habumuremyi wakomokaga mu ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye minisitiri w’Intebe kuwa 07/10/2011 kugeza kuwa 23/07/2014 asimbuwe na Anastase Murekezi.

5.Anastase MUREKEZI yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva 23 Nyakanga 2014 kugeza 30 Kanama 2017.

6.Nyakubahwa Dr. Édouard NGIRENTE yabaye Minisitiri w’Intebe kuva tariki 30 Kanama 2017, kugeza ubu.

1. TWAGIRAMUNGU Faustin

Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Uyu yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’umwaka umwe, kugeza tariki 31 Kanama 1995 ubwo yasimbuzwaga.

Twagiramungu wo mu ishyaka MDR ni umwe mu banyepolitiki bari barahanganye n’ingoma ya Habyarimana, bashyigikiye imigambi y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Uyu mugabo uvuka mu yahoze ari perefegitura ya Cyangugu, yaje kwegura tariki 28 Kanama 1995, ahita afata iy’ubuhungiro agana mu Bubuligi ari naho akiba.

Twagiramungu ari mu baminisitiri bavugwaho ko atumvikanaga na bagenzi be bayoboranaga by’umwihariko abo mu ishyaka rya FPR INKOTANYI.

Twagiramungu nta byinshi yavuzweho ko yakoze mu mwaka yamaze kuri uyu mwanya kuko igihugu cyari kicyiyubaka.

Ikizwi nuko atungwa agatoki ko ari mu bari bagize Guverinoma bagambanye hanyuma Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa mbere wa nyuma ya jenoside, Jean Marie Ndagijimana agahabwa amafaranga mu ntoki, ibihumbi amagana by’amadolari, ngo ajye mu mahanga asubukure ibikorwa bya za ambasade cyangwa afunguze inshya, hanyuma akayanyereza ntagaruke.

Twagiramungu wahunze u Rwanda,yagarutse mu Rwanda mu 2003 aje kwiyamamaza mu matora ariko atsinzwe asubira mu Bubiligi ari naho ubu atangariza amagambo asebya Leta y’u Rwanda,binyuze mu ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza.

2. Pierre-Célestin RWIGEMA

Pierre Célestin Rwigema niwe wasimbuye Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu 1995, uyu akaba ari nawe Minisitiri w’intebe u Rwanda rwagize bwa mbere wabashije kumara imyaka irenga ibiri yicaye muri uyu mwanya kuko abamubanjirije ntawawumazeho imyaka ibiri.

Yabaye Minisitiri w’intebe mu gihe cy’imyaka ikabakaba itanu, kugeza tariki 8 Werurwe 2000 yeguye.

Pierre-Célestin Rwigema uvuka i Gitarama mu Ntara y’Amajyepfo kuri ubu,bwa mbere yagizwe Minisitiri wa mbere w’Uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye muri Guverinoma ya mbere ya nyuma ya Jenoside.

Rwigema wari mu ishyaka MDR ritakiriho kuko ryaje guseswa, yaje kuva kuri uwo mwanya aba Minisitiri w’Intebe asimbuye Faustin Twagiramungu. Umwanya wa Minisitiri w’Intebe yawuvuyeho muri Werurwe 2000, aza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagarutse mu gihugu mu mwaka wa 2011, aza no gutorerwa kuba umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Bimwe mu byaranze Pierre Célestin Rwigema kuri uwo mwanya,nuko we na Perezida Bizimungu beguye bashinjwa imikorere mibi harimo no kunyereza amafaranga ya Leta.

Mu gihe cye,Bwana Rwigema yakozweho iperereza na Komisiyo y’Inteko ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta gusa bivugwa ko yasuzugurwaga na Guverinoma yari ayoboye.

Perezida Bizimungu ntiyahishe ko atishimiye kwegura kwa Pierre-Célestin Rwigema, ashinja abagize guverinoma gusuzugura uyu wari minisitiri w’intebe.

Mu Ukuboza 1999, Rwigema yari agiye gutererwa icyizere n’abadepite biturutse ku birego byarebanaga n’ikoreshwa ry’umutungo, cyane mu mushinga w’uburezi waterwaga inkunga na Banki y’Isi wa miliyoni $26, agashinjwa amanyanga yaba yarakoze ubwo yari akiri Minisitiri w’Uburezi.

Mbere yo kwegura, Rwigema yitabye Inteko Ishinga Amategeko inshuro nyinshi, harimo ubwo yitabye ngo abazwe kuri toni 250 z’imiti yica udukoko, nubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari watanze miliyoni $1 ngo yangizwe.

Icyo gihe yareguye aza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba byari nyuma y’amezi abiri gusa Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Joseph Sebarenzi nawe yeguye agahita ahunga.

Mu 2011 nibwo uwari umushinjacyaha mukuru, Martin Ngonga yabwiye itangazamakuru ko basanze nta cyaha Rwigema akwiye gukurikiranwaho, agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 11, muri Gisurasi yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari naho ari kugeza ubu no mu yindi myaka itanu iri imbere.

3. Bernard MAKUZA

Bernard Makuza wavutse 30 Nzeri 1961 ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe wa munani w’u Rwanda kuva tariki 8 Werurwe 2000 kugeza ku ya 7 Ukwakira 2011.

Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Bernard Makuza yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, nyuma aza kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage.

Bernard Makuza niwe Minisitiri w’Intebe u Rwanda rwagize wayoboye igihe kirekire kigera ku myaka 10.

Makuza n’umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko kuva muri 2000 yayoboye abagize guverinoma batandukanye ndetse nta kosa na rimwe yigeze avugwaho kugeza na nubu.

Yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe na Dr Habumuremyi Pierre Damien tariki ya 6 Ukwakira 2011, ahita yerekeza muri Sena, abanza kuba Visi Perezida.

Mu Ukwakira 2014 ubwo Senateri Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wayoboraga Sena yeguraga, Makuza wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya yatowe ku majwi 25 mu basenateri 26 bitabiriye amatora.

Ubwo ishyaka MDR uyu munyapolitiki yabarizwagamo ryaseswaga kuwa 14 Mata 2003,yanze kugira irindi yerekezamo ndetse kugeza ubu afatwa nk’utagira ishyaka ibarizwamo.

4. Dr. Pierre HABUMUREMYI

Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe kuva kuwa 7 Ukwakira 2011 kugeza kuwa 24 Nyakanga 2014, umwanya yahawe nyuma y’amezi atanu ari Minisitiri w’Uburezi.

Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou, nyuma y’ubushakashatsi yakoze hagati y’imyaka ya 2006 na 2011.

Habumuremyi yibukirwa ku kuntu akimara guhabwa uyu mwanya aticaye mu biro ahubwo yazengurutse hirya no hino mu gihugu akurikirana ibibazo by’abaturage ndetse akabiha umurongo.

Uyu kandi yaranzwe no gusura inzego za leta zitandukanye harimo ibigo bya leta kimwe n’inzego z’ibanze kandi akabikora mu buryo butunguranye, aho asanze ibintu bitanoze agahita atanga itariki ntarengwa ngo bihite bikosoka.

Kuwa 23 Nyakanga, agendeye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga cyane cyane Ingingo yayo ya 116, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Anastase Murekezi Minisitiri w’Intebe, asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Ni nyuma y’uko ku munsi wari wabanje, Minisitiri w’Intebe Habumuremyi yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, akavuga ko byatewe n’uko yari akenewe mu nzego nkuru z’igihugu, impamvu itarakiriwe neza na bamwe mu badepite.

Ubwo Dr. Damien Habumuremyi yavaga kuri uyu mwanya, abakurikirana Politiki yo mu Rwanda bemeza ko hari ibintu byinshi byari kumufungisha birimo no gukekwaho gukorana na gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Nsengimana Alfred waketsweho gukorana na FDLR yashakaga gufata intara y’Amajyaruguru.

Mbere yo kugirwa Ministri w’intebe taliki ya 6 y’ukwa cumi 2011,Bwana Habumuremyi yabanje kuba Minisitri w’uburezi mu Rwanda. Yabaye kandi umudepite mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora. Bwana Habumuremyi kandi yigishije muri za kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda.

5. Anastase MUREKEZI

Anastase Murekezi yavutse mu 1952,avukira mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni inzobere mu buhinzi ndetse yabiherewe impamyabumenyi muri kaminuza ya Louvain-La-Neuve yo mu Bubiligi, aho yagiye arangije amashuri yisumbuye mu cyitwaga Groupe Scolaire Officiel de Butare. Ni inararibonye akanaba impuguke mu iterambere ry’ubukungu n’ubuzima rusange bw’abaturage.

Kuva mu 1984 kugera mu 2004 yakoze imirimo inyuranye muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu mwaka wa 2004 Anastase Murekezi yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe gukurikirana inganda no guteza imbere ishoramari kugera muri 2005 ubwo yabaga minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu mwanya minisitiri Murekezi yawumazeho imyaka itatu kugera muri Werurwe 2008 abaye minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi ba leta mu Rwanda, minisiteri yari akiyobora kugera kuwa 23/07/2014 ubwo perezida w’u Rwanda yamugiraga minisitiri w’Intebe.

Minisitiri Murekezi ni umunyepolitiki wo mu ishyaka rya PSD,yasimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi ubarizwa muri FPR-Inkotanyi.

Anastase MUREKEZI yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva 2014 kugeza muri 2017.

Ubwo yasimbuzwaga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Kanama 2017, Perezida Kagame yamushimiye uburyo yitwaye mu kazi ke, ndetse ahita amugira Umuvunyi Mukuru.

6. Dr. Édouard NGIRENTE

Kuwa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 ahagana saa saba n’iminota micye nibwo Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yasohoye itangazo rimenyesha ko Perezida wa Republika Paul Kagame , ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga, yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya witwa Dr. Edouard NGIRENTE.

Dr Ngirente w’imyaka 50 ntiyari yarumvikanye mu matwi y’abanyarwanda cyangwa se mu ruhando rwa Politiki mbere y’aho. Yavukiye mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke.

Dr Ngirente Edouard,yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wa 11 nyuma yo kuva mu mirimo yakoraga muri Banki y’Isi aho yari Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi (Senior Advisor To Executive Director of World Bank).

Dr. Édouard Ngirente niwe ukiri Minisitiri w’Intebe kugeza ubu ndetse ashimwa uburyo akurikirana ibibazo bitandukanye by’abanyarwanda.

Yakoze akazi kenshi mu gihe cya Covid-19 ndetse ugereranyije n’abamubanjirije yahagarariye Perezida Kagame henshi mu nama zitandukanye no mu birori bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa