skol
fortebet

Ibyo utarenza amaso mu gihe uvuga kwibohora kw’Abanyarwanda mu myaka 29 ishize

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rurizihiza umunsi wo kwibohora ku ncuro ya 29. N’igihe cyo kwisuzuma no kurebera hamwe ibikwiye gushingirwaho mu guhamya kwibohora nyako nyuma y’imyaka 29 ishize.

Sponsored Ad

Abahamya ko u Rwanda rwibohoye mu buryo bugaragarira amaso ya buri wese, babishingira ku bikorwa by’iterambere by’akataraboneka bimaze kugerwaho mu gihugu kandi bikaba biri ku rwego rw’akarere n’umugabane wose muri rusange.

Bimwe muri byo, n’ibishingiye ku Ubukungu bwatumbagiye nyuma y’ibihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo. Aho Jenoside yatwaye ubuzima bw’abantu, ibintu biratikira, ku buryo kongera gusana igihugu byasabaga ubwitange n’umutima ukomeye.

Ibintu byinshi byari byarasenywe, byarasahuwe, ku buryo igihugu cyari ku mavi, abantu bakabaye bashora imari barishwe, abandi barahunze.

Nyuma yo guhagarika Jenoside, ku ikubitiro, Ingabo za RPA zatangiye zisana ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibiraro byasenyutse mu gihe cy’intambara.

Igisirikare cyagize ubushobozi buhambaye mu bijyanye n’ubwubatsi ku buryo byagifashije gukora imishinga yagutse kandi ahantu hatandukanye.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2019, u Rwanda rwari rumaze kubaka ibilometero ibihumbi 38 by’imihanda; muri yo ibilometero bisaga ibihumbi bibiri ni kaburimbo.

Naho nko kuva mu 2021, ibilometero by’imihanda ya kaburimbo byubatswe byavuye ku 1532 km bigera ku 1645 km, ubariyemo nk’imihanda yubatswe ya Base - Rukomo ( 51 km), Gisiza - Rubavu (20 km), Huye - Gisagara (13.6 km), hakaza n’indi mihanda icyubakwa nka Huye - Kibeho (66 km), Nyagatare - Rukomo (73 km, Bugesera - Nyanza (66.5 km) n’iyindi.

Tukivuga ibikorwa by’iterambere byagezweho muri iyi myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye, nti twakwibagirwa ibikorwa remezo byubatswe birimo nka Kigali Convention Centre imaze kuba ubukombe mu kwakira inama ku rwego rwa Afurika, Kigali Arena ndetse na Stade Amahoro ikomeje kuvugururwa.

Izi nyubako zatumye u Rwanda ruhindura isura rwafatwagamo nk’igihugu gikennye cyabayemo Jenoside gusa, ahubwo ubu kigaragara nk’igihugu kirimo gutera imbere mu nzego zose, cyakira inama mpuzamahanga, gifite ibikorwa remezo bikenewe ndetse kikaba kibereye ishoramari.

Ibyo byanagendanye no gukorana n’amakipe akomeye nka Arsenal FC na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, mu kwamamaza iki gihugu nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo n’ishoramari.

Mu bintu bikomeye byakozwe n’ubu bigikomeje, ni ukunoza imiturire, ku buryo buri butaka buba bufite icyo bwagenewe, niba ari ubuhinzi cyangwa ibindi bikorwa nk’inganda, byakunze kwibasira ubutaka ubundi bwagenewe guhinga.

Nu ubwo bimeze bityo ariko, hari ahacyumvikana abavuga ko batarihaza muri ibi bikorwa remezo nk’uko bikwiye, kuko hari uduce cyane utwo mu burasirazuba bikigoye kubona amazi meza.

Ahandi naho havugwa kuba imihanda ya kaburimbo itarahagera ku buryo biborohera guhahirana. Igituma bakomeza gusa ko nabo batarenzwa amaso mu guhabwa ibyo bikorwa remezo.

Mu bishimwa n’Abanyarwanda benshi harimo ikizere cyo kubaho cyazamutse, aho imibare igaragaza ko hagati ya 1978 na 1991, kiva ku myaka 46 kigera kuri 54. Iki cyizere cyo kubaho cyaje kumanuka cyane hagati ya 1991 na 2002 kigera ku myaka 51, nyuma yo kwibohora cyongera kuzamuka, mu 2012 kigera ku myaka 64.

Mu kwibohora, imibare y’abantu batize yakomeje kumanuka, ku buryo yavuye kuri 31.9% babarwaga nk’abaturarwanda batakandagiye mu ishuri mu 2002, bagera kuri 18.7% mu 2012.

Ubu bibarwa ko nibura 22% by’abaturage batigeze bakandagira mu ishuri. Ni mu gihe hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abaturage bangana na 54% bize amashuri abanza; 15% biga amashuri yisumbuye naho 3% nibo bize kaminuza.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko nibura 77% by’abaturarwanda bize rumwe mu ndimi enye z’ubutegetsi zemewe mu gihugu, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

Kwiga ni itegeko ku bana bafite imyaka hagati ya 6 na 17, ariko ubwo ubushakashatsi bwakorwaga, abana 81% nibo bari mu ishuri, 13 ntibari mu ishuri mu gihe 6% batigeze barikandagiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa