skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame yahawe umupira wo gukina n’uwo kwambara wanditseho nimero 9 na Infantino [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Feb 2021

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino, uri mu Rwanda aho yafunguye ishami rya FIFA muri Africa y’i Burasirazuba rigamije guteza imbere umupira w’amaguru.
Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino yhaye Umukuru w’Igihugu impano irimo umupira wo gukina n’uwo kwambara wanditseho nimero 9 isanzwe yambarwa na ba rutahizamu.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Perezida Paul Kagame bamaze guhura inshuro nyinshi mu myaka itatu ishize. Tariki ya 25 Ukwakira 2018, Ibiro (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino, uri mu Rwanda aho yafunguye ishami rya FIFA muri Africa y’i Burasirazuba rigamije guteza imbere umupira w’amaguru.

Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino yhaye Umukuru w’Igihugu impano irimo umupira wo gukina n’uwo kwambara wanditseho nimero 9 isanzwe yambarwa na ba rutahizamu.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Perezida Paul Kagame bamaze guhura inshuro nyinshi mu myaka itatu ishize. Tariki ya 25 Ukwakira 2018, Ibiro bya Perezida Paul Kagame byatangaje ko Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro mu biro bya Perezida Kagame.

Bukeye, tariki 26 Ukwakira 2018, muri Kigali Convention Center habereye inama y’Abagize Akanama ka FIFA (FIFA Council Meeting).

Tariki 25 Mutarama 2018, mu nama y’Ubukungu yitwa World Economic Forum yabereye i Davos, mu Busuwisi nabwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yakiriye Perezida Kagame, ndetse icyo gihe yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, na Perezida wa Argentine, Mauricio Macri, bwana Infantino yagarutse ku ruhare Umupira w’amaguru ugira mu muryango mugari w’abatuye Isi.

Tariki ya 8 Kamena 2017, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA wungirije, Zvonimir Boban batembereje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ingoro ndangamurage ya FIFA (FIFA World Football Museum) iri i Zurich mu Busuwisi.

Mu nkuru yanditswe na New Times tariki 27 Gashyantare 2017, ivuga ko Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino, icyo gihe baganiriye i Gabiro mu Kigo kiberamo imyitozo ya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo.

Mu ruzinduko yakoze hashize umwaka umwe atorewe kuyobora FIFA, Gianni Infantino yaganiriye n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye na ruhago mu Rwanda, yashimiye Perezida Kagame uruhare agira mu mupira w’amaguru by’umwihariko ku irushanwa rya Kagame CECAFA Cup atera inkunga.

Nyuma yashyize ibuye ahubakwa Hotel ya FERWAFA i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu Rwanda hafunguwe icyaciro cya FIFA kigenewe aKarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Minisitiri Munyangaju yavuze ko muri gahunda z’ingenzi u Rwanda ruzungukira mu kugira iki cyicaro harimo iyo guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri no kubaka ibikorwa remezo aho bivugwa ko ku ikubitiro hagiye kubakwa 3 zirimo iy’i Rusizi,Gicumbi na Rutsiro.

Ikindi cyavuzwe nuko iki cyicaro kizafasha ibihugu bya EAC gukemura ibibazo byafataga igihe kubera koherezwa ku cyicaro gikuru i Zurich mu Busuwisi.

FERWAFA irateganya kubaka ibibuga biri hagati ya bine n’umunani by’ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthètique) cyangwa bifite ubwatsi bugezweho mu mushinga uzatwara hafi miliyari 2 Frw.

Mu 2019, FIFA yahisemo u Rwanda nka kimwe mu bihugu bitatu bya Afurika bizatangiriramo gahunda nshya y’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, yo kugeza imikino mu mashuri abanza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa