skol
fortebet

‘Igikoresho cy’ itora cyose ubu turakicaranye’ NEC

Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018

Sponsored Ad

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yatangaje ko imyiteguro y’ amatora y’ abadepite asigaje iminsi 5 ngo abe igeze kure ndetse ko ibikoresho byose bizakenerwa byamaze kuboneka.

Sponsored Ad

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n’ itumanaho muri Komisiyo y’ Igihugu y’ Amatora Moses Bokasa yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 29 Kanama 2018, ubwo yaganiraga n’ abanyamakuru barimo guhugurwa mu bijyanye no gutara no gutangaza inkuru z’ amatora.

Yagize ati “Ikitwa igikoresho cy’ itora cyose ubu turakicaranye, kuva ku wino, ikara, na yakashe YATOYE byose turabifite, nababwira ko ibyanyuma byaraye bitugezeho igisigaye ni ukubigeza kuri za site z’ itora”

Bokasa avuga ko imyiteguro y’ amatora y’ abadepite igeze kuri 99%. Komisiyo y’ amatora kandi ivuga ibikoresho by’ amatora bizakoreshwa kuri site z’ itora zo mu mahanga byamaze kugerayo.

Komisiyo y’ amatora yatangaje muri aya matora y’ abadepite izakoresha ingengo y’ imari ingana na miliyari eshanu na miliyoni magana ane (5 400 000 000 frw)

Aya mahugurwa yateguwe n’ Inama Nkuru y’ Itangazamakuru MHC mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’ abanyamakuru nk’ uko byatangajwe n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa wa MHC Peacemaker Mbungiramihigo.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bifuza kuba abadepite irakomeje kugeza tariki 2 Nzeli 2018. Mu gihe hari bamwe mu bakandida bumvikanye bizeza Abanyarwanda ibitari mu nshingano z’ abadepite, NEC ivuga bene iy’ umukandida ariwe uba yihemukiye kuko umuturage ari wihitiramo.

Hari abakandida babwira abaturage ko bazabaha imihanda, amabanki, n’ ibindi nyamara ibi ntabwo biri mu nshingano z’ Abadepite kuko inshingano zabo ari ugukora ubuvugizi no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.

Amatora y’ abadepite mu mahanga n’ amatora y’ abadepite bahagarariye abafite ubumuga ateganyijwe tariki 2 Nzeli 2018, amatora rusange mu Rwanda ateganyijwe tariki 3 Nzeli 2018, naho amatora y’ abadepite bahagariye abagore azaba tariki 4 Nzeli 2018.


Moses Bokasa ushinzwe itumanaho muri NEC

Moses Bokasa aganira n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ inama nkuru y’ itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo

Abanyamakuru bahuguwe ku bijyanye no gutara no gutara inkuru z’ amatora y’ abadepite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa