skol
fortebet

Pro- Femmes Twese Hamwe yahuje Minisiteri 3 biga ku kongera ijwi ry’ umugore mu igenamigambi

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

Impuzamiryanyo Pro- Femmes Twese Hamwe na Minisiteri 3 baganiriye ku kibura ngo abagore bagire ijambo mu igenamigambi ry’ igihugu kuko kuba batagira ijambo rihagije bigira ingaruka ku gihugu.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Ukwakira nibwo Pro- Femmes Twese hamwe yaganiriye n’ abashinzwe igenamigambi muri Minisiteri 3 zirimo Minisiteri y’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango, Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu na Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi.

Umuyobozi wa Pro- Femmes Twese Hamwe Kanakuze Jeanne d’ Arc yavuze ko kuba umugore atagira ijambo rihagije mu igenamigambi bigira ingaruka ku buzima bwe n’ ubwigihugu.

Yagize ati “Ari ibyifuzo bye ntibiba byagiye, ari ukugaragaza ibikenewe kuri we nk’ umugore ntabyo aba yatanze…Iyo urebye umuntu ku giti cye nk’ umugore, nk’ umwana w’ umukobwa aba ahombye ,ariko haba hahombye umuryango hahombye n’igihugu”

Umuyobozi w’ Umuryango urwanya ruswa n’ akarengane TI Rwanda Madamu Ingabire Marie Immaculee yavuze ko impamvu umugore akomeza kugira ijambo ridahagije ar’uko abashinzwe uburinganire badahabwa amahugurwa.

Yavuze ko iyo barimo gutora batora Perezida na Visi Perezida bamara kubatora bakabona kwibuka 30% bagashyiramo uwo babonye hafi.

Ati “Uwo mugore iyo amaze kugeramo nta muntu umuhamagara ngo amuhe ubwo bushobozi. Ntabwo dukwiye kubiharira abagore gusa,abantu bashinzwe igenamigambi bakwiye guhabwa amahugurwa ya gender”

MIGEPROF yavuze ko abanyarwanda batarasobanukirwa neza uburinganire ariyo mpamvu no gutegura ingengo y’ imari igenewe uburinganire hakirimo ibibazo.

MINALOC yiyemeje ko igiye gushyira imbaraga muri gahunda zirimo umugoroba w’ ababyeyi na amasibo kugira ngo hage hatangirwamo inyigisho zivuga ku buriganire ifatanyije na Pro- Femmes Twese Hamwe.

Ubushakashatsi bwa Never Again Rwanda rwagaragaje ko abagore bagira uruhare mu bibakorerwa ari 28% gusa.

Pro – Femmes Twese Hamwe, MINECOFIN, MINALOC, NA MIGEPROF biyemeje ko bagiye kugirana imikoranire yihariye kugira ngo ibibazo biri mu buringanire no mu muryango bishakirwe umuti.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa