skol
fortebet

"Imana izabimfashemo"-Musabyimana wasimbuye Gatabazi muri MINALOC yabanje kwiragiza Imana

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022,Perezida Paul Kagame yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuza Musabyimana Jean Claude.
Minisitiri Musabyimana akimara kugirirwa iki cyizere yashimiye byimazeyo Perezida Kagame ku bw’iki cyizere yamugiriye ndetse amwizeza kwitanga atizigamye.
Yagize ati "Murakoze nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere!
Nshimishijwe cyane no guhabwa amahirwe yo gukora, kandi nzitanga byimazeyo muri izi nshingano za (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022,Perezida Paul Kagame yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuza Musabyimana Jean Claude.

Minisitiri Musabyimana akimara kugirirwa iki cyizere yashimiye byimazeyo Perezida Kagame ku bw’iki cyizere yamugiriye ndetse amwizeza kwitanga atizigamye.

Yagize ati "Murakoze nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere!

Nshimishijwe cyane no guhabwa amahirwe yo gukora, kandi nzitanga byimazeyo muri izi nshingano za Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu!
Imana izabimfashemo."

Guhera mu 2017 kugeza 2018, Musabyimana yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’amashyamba. Hagati ya 2016 na 2017, yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiyeho avuye kuwo kuba Meya wa Musanze hagati ya 2015 na 2016.

Musabyimana hagati ya 2014 na 2015, yabaye Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze .

Mbere y’aho yakoze mu myanya itandukanye harimo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri gahunda zijyanye no kuhira.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye no kuhira yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering muri Gembloux mu Bubiligi.

Imirimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mushya,Jean Claude Musabyimana yakoze:

Visi Meya w’Akarere ka Musanze
Meya w’Akarere ka Musanze
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka&Amashyamba
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa