Kigali

Impumeko ya Harerimana, Meya wa Rusizi weguye n’ icyo asaba uzamusimbura

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 13 May 2018 Yasuwe: 4428

Harerimana Frederic wari umaze imyaka ibiri n’ igice ari Umuyobozi w’ Akarere ka Rusizi weguye arasaba uzamusimbura kuzita ku mutekano no kwegera abaturage.

Uyu mugabo wigeze kuvugwaho kudakorana neza n’ itangazamakuru nyuma akaza kubikosora, yabaye Meya wa Rusizi tariki 20 Gashyantare 2015.

Yatangarije UMURYANGO ko yeguye ku mpamvu ze bwite avuga ko kwegura ari indangagaciro nziza iyo wumva icyeneye kuruhuka.

Yagize ati “Neguye ku mpamvu zanjye bwite kuko nra kibazo kiri mu karere abaturage baratekanye, ibikorwa bikomeje kwiyongera. Ibaruwa namaze kuyitanga ntabwo navuga ko neguye ntarayitanga namaze kuyishyikiriza Perezida w’ Inama Njyanama”

Yongeyeho ati “Icyo navuga nagejeje ku karere icya mbere n’ ubufatanye bwaturanze n’ abaturage bacu n’ abafatanyabikorwa no guharanira impinduka z’ akarere, tukinjira muri manda twabaye aba 27, tujya mu bukangurambaga n’ abaturage n’ abafatanyabikorwa tuza ku mwanya wa kane, ubukiye tuza ku mwanya wa 14 ”.

Harerimana avuga ko abaturage bafite amatara ku mihanda, hari kaburimbo zirimo gukorwa.

Harerimana yasabye uzamusimbura gukorana neza n’ abaturage akanita cyane ku mutekano kuko Rusizi ari akarere gakora ku mupaka w’ ibihugu bibiri bitandukanye.

Ati “Uzansimbura azashyire imbaraga mu kwegera abaturage cyane kuko abaturage iyo begerewe cyane hari ibyo bikorerwa ubwabo, azegere abafatanyabikorwa barimo abikorera kugira bahindure isura y’ umugi. Ikindi ni ukwita ku mutekano, umutekano niwo uhatse ibyo byose nk’ akarere rero gakora ku bihugu bibiri (RDC n’ Uburundi) kakagira imipaka itanu urumva ko umutekano ari ikintu cyo kwitaho”.

Ese kuba Meya biragoye?

Ni kenshi twumva abayobozi beguye bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite nyamara abandi ku ruhande bavuga ko akazi kabuze, ibi bikaba byatera umuntu kwibaza niba kuba Umuyobozi w’ akarere atari ikintu kigoye cyane.

Harerimana ati “Inshingano zose burya zirakomera ariko zikagenda zirutana bitewe n’ icyo zisaba, ubwo nyine kuba umuyobozi w’ akarere ni ikintu cyagutse cyane. Ntabwo twatera abantu ubwoba igihugu ni icyacu tugomba kucyubaka”.

Harerimana Frederic yeguye ku mwanya w’ umuyobozi w’ akarere ka Rusizi hari hasigaye imyaka ibiri n’ igice ngo manda ye irangire.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abana b’ abahungu 59,5% barakubitwa, abakobwa 23,9% bakorerwa ihohoterwa...

Ubushakashatsi na Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda bugamije kureba uko...
17 May 2018 Yasuwe: 918 0

Umuhesha w’ inkiko yafatiriye ibikoresho bya Family TV

Ibikoresho bya Family TV byafatiriwe n’umuhesha w’inkiko, mu gikorwa cyo...
17 May 2018 Yasuwe: 1814 0

Rusizi: Akarere kamurikiye abasenateri raporo irimo ibinyoma haboneka...

Abasenateri bagize Komisiyo y’ Ubukungu n’ Imari ejo tariki 15 Gicurasi 2018...
16 May 2018 Yasuwe: 5099 2

Dr Nkurunzira wari Umuyobozi Mukuru w’ Imiturire mu mujyi wa Kigali asezeye...

Amakuru agera ku Kinyaramakuru UMURYANGO aravuga ko Dr Nkurunziza Alphonse...
16 May 2018 Yasuwe: 9265 1

Umudugudu wa UWIMANA wahembwe kubera kutagira ibyaha

Umudugudu wa UWIMANA wo mu karere ka Kamonyi polisi y’ u Rwanda yawuhaye...
15 May 2018 Yasuwe: 1265 0

Musabimana wari umuyobozi w’ ishuri yatorewe kuba Meya wa Nyabihu

Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 Musabimana Odette wari Umuyobozi w’Urwunge...
14 May 2018 Yasuwe: 4261 0