skol
fortebet

Intumwa za Sena y’u Burundi ziyobowe na Visi Perezida zasuye iy’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Visi Perezida wa Sena y’u Burundi, Ndadaye Denise, n’intumwa ayoboye, basuye Sena y’u Rwanda kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023. Baganiriye ku bijyanye no gukomeza umubano hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Ndadaye Denise yagize ati: "Ibiganiro byagenze neza, twaje kuramutsa bene wacu dusangiye imirimo, twaje nk’abavandimwe kugira ngo tubashe kungurana ibitekerezo, twongere dukomeze umubano uri hagati y’ibihugu byombi. Ni umwanya mwiza wo gukomeza umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuko baca umugani ngo ’agafuni kabagara ubucuti ni akarenge’."

Denise abona ari ngombwa ko ibihugu byombi bikomeza umubano
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Kalinda François Xavier, yavuze ko bifuza gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ya sena zombi. Ati: "Uyu munsi twakiriye abashyitsi bayobowe na Nyakubahwa Visi Perezida wa Sena y’u Burundi. Twabyishimiye. Twaganiriye ku buryo inteko zombi zishobora kugenderanira zikagira ibyo zungurana dufite byinshi duhuriyeho."

Dr Kalinda yakomeje ati: "Imiryango myinshi yo mu karere tuyihuriyeho ndetse n’ibibazo bihari bimwe tubihuriyeho, bityo tukumva ko mu rwego rw’inteko ishinga amategeko, dushobora gutanga umusanzu wacu wo gufasha abaturage b’ibihugu byombi. Turashaka gusinyana amasezerano y’imikoranire ariko icyo twishimira ni uko babyishimiye kandi tukaba twumva tuzateza imbere ibihugu byacu byombi, binyuze mu mikoranire y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byacu byombi."

Intumwa za Sena y’u Burundi ziri mu Rwanda kuva kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa