skol
fortebet

PS-Imberakuri ngo kuba abaturage bayirebera mu nsina biyiha icyizere

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

Ishyaka PS – Imberakuri ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda riri mu mashyaka arimo guhatanira intebe mu nteko ishinga amategeko y’ u rivuga ko kuba abaturage batinya kugera aho ririmo kwiyamamariza ariko bakarirebera mu ntoki no mu makawa bibaha biriha icyizere ko bazaritora.

Sponsored Ad

Ibi Umuyobozi w’ iri shyaka Christine Mukabunani yabitangarije mu kiganiro iri shyaka ryagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 3 tariki 15 Kanama ari nawo munsi wa 3 wo kwiyamamaza ku mashyaka n’ abakandida bigenga bahatanira imyanya mu badepite.

Ibikorwa byo kwiyamamaza iri shyaka ryabitangiriye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo tariki 13 Kanama ariko aho ibi bikorwa byabereye hari abaturage batinye kuhegera bakajya barungurikira ahiherereye ngo bumve imigabo n’ imigambi yaryo.

Amakuru agera ku Kinyamakuru UMURYANGO ni uko iri shyaka nta muyobozi mu nzego za Leta wigeze aryakira ngo arihe ikaze aho ryari rigiye gukorera ibikorwa byo kwiyamamaza.

Mukabunani yabwiye UMURYANGO ko nubwo nta muyobozi mu nzego z’ ibanze wabakiriye ngo bari barabamenyesheje mu nyandiko ko bazahakorera ibyo bikorwa.

Nubwo ariko abaturage bamwe batinya kugera aho PS Imberakuri irimo kwiyamamariza ngo yo ifite icyizere ko bazayitora nibagera mu bwihugiko kuko nta muntu uzaba abareba igitsure.

Mukabunani yagize ati “Ntabwo ari mu nsina gusa, hari n’ abatureberaga mu makawa batinye kugera aho turi abanyamakuru twari kumwe mwarabibonye. Kuba abaturage bikinga mu ntoki abandi bakihisha mu makawa kugira ngo bumve imigabo n’ imigambi yacu biduha icyizere ko nibagera mu bwihugiko bazadutora”.

Uyu muyobozi avuga ko hari abajya bamuhamagara kuri telephone bakamubwira ko batinya kugera aho ibikorwa byo kwiyamamaza birimo kubera ariko bakamwizeza ko bazatora PS Imberakuri.

PS Imberakuri ivuga ko Abanyarwanda nibayitora ikagira abayihagarariye mu nteko izakora ubuvugizi abarimu bahabwa umushahara ujyanye n’ uko ibiciro bihagaze ku masoko.

Mukabunani ati “Ntabwo bikwiye ko umurisansiye w’ umwarimu ahembwa 120 000 nyamara undi murisansiye biganye ukora muri Leta ahembwa ibihumbi 300”

Iri shyaka muri manifesto yaryo harimo ko rizaharanira ko hajyaho farumasi zikorana na Mituelle de santé.

Iri shyaka rivuga ko umwihariko waryo ari uko ari ishyaka rivuga ibitagenda neza kandi rikaba ridahangana na Leta.

Ryizeza Abanyarwanda ko nibaritora ritazagera mu nteko ngo ryiturize rireke kuvuga ibitagenda neza ndetse ngo ritanatsinze ntabwo ryajya mu muhanda ngo rwigaragambye kuko ritakora ibibujijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa