skol
fortebet

Amashyaka PSD na PL yemeje kuzashyigikira Perezida Kagame mu matora

Yanditswe: Sunday 24, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kongere y’Igihugu Idasanzwe y’Ishyaka PSD yemeje ko mu matora rusange ateganyije muri Nyakanga 2024, bazashyigikira umukandida w’Ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame kuko basanze mu myaka amaze ayobora ari umuyobozi w’indashyikirwa, wagejeje byinshi ku gihugu, ukunda abanyarwanda kandi na bo bakamukunda, ndetse akubahwa n’amahanga.

Sponsored Ad

Iyi kongere yabaye kuri uyu wa 24 Werurwe 2024.

Perezida w’Ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta yavuze ko ari ngombwa kuzirikana inzira y’ubumwe, demokarasi n’amajyambere mu myaka 30 ishize, no gukomeza gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Yavuze ko nyuma yo gukusanya ibitekerezo mu bayoboke b’ishyaka, biyemeje ko umukandida ku mwanya wa Perezida Ishyaka PSD rizajyana mu matora y’umukuru w’Igihugu ari Paul Kagame.

Yagize ati “Mu matora y’umukuru w’igihugu, Ishyaka PSD riba rifite umukanda yaba aturuka mu ishyaka nyirizina cyangwa undi Munyarwanda n’iyo yaba adaturuka mu ishyaka PSD ariko tumubonamo ubushobozi, twamutangagaho umukandida.”

“Twabajije abagize biro politike, tubyunguranaho ibitekerezo, dusanga umukandida wacu yazaba Nyakubahwa Paul Kagame.”

Yahamije ko Perezida Kagame ari “Umuyobozi w’Indashyikirwa, werekanye ubushobozi buhambaye, akaba umunyarwanda mwiza ukunda abanyarwanda bose. Ikindi ni uko n’abanyarwanda bose bamukunda bidashidikanywaho. Indi ngingo twashingiyeho ni uko ari umuyobozi wubahwa n’amahanga.”

Dr Biruta yanavuze ko barebye mu bikorwa Perezida Kagame yakoze mu myaka amaze ayobora igihugu, bagasanga byinshi mu bitekerezo bari bashyize mu migabo n’imigambi yabo byarashyizwe mu bikorwa.

Ati “Turebera ku bikorwa yagezeho mu myaka amaze ayobora igihugu, kandi tukabona ko ibitekerezo twari twatanze ubushize hari byinshi byagezweho, kandi byagezweho kubera ko hari imikoranire myiza hagati y’imitwe ya politike. Perezida Kagame akurikirana n’ibitekerezo byatanzwe n’indi mitwe ya politike, tukaba rero dushingira ko afite ubushobozi budashindikanywaho, […] kandi bikaba bigaragara ko na we afite ubushake bwo gukorera igihugu yita ku Banyarwanda bose.”

Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Nyakanga 2024, muri kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi yo kuwa 9 Werurwe 2024.

Ku rundi ruhande,Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri Muntu, PL, naryo ryemeje ko mu matora rusange ateganyijwe muri Nyakanga 2024, rizashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yavuze ko “abayoboke ba PL bahisemo gushyigikira ko Nyakubahwa Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda kuko yakoze ibyiza byinshi birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu cyacu, akaba amaze kugiteza imbere mu nzego zose.”

Ishyaka PL ryabaye irya gatatu ryemeje ko rizashyigikira kandidatire ya Perezida Paul Kagame nyuma ya PSD na PDI.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa