skol
fortebet

Itsinda ry’abadepite muri Namibia basuye inteko y’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abadepite baturutse mu gihugu cya Namibia, baje kurebera ku Rwanda uburyo rwakoresheje mu guteza umugore imbere. Perezida w’umutwe w’abadepite wakiriye iri tsinda avuga ko kuba abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda, biha igihugu amahirwe yo gutanga umusanzu mu kubaka ibindi bihugu.
Itsinda ry’aba badepite ryabanje kugirana ibiganiro na komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, (...)

Sponsored Ad

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abadepite baturutse mu gihugu cya Namibia, baje kurebera ku Rwanda uburyo rwakoresheje mu guteza umugore imbere. Perezida w’umutwe w’abadepite wakiriye iri tsinda avuga ko kuba abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda, biha igihugu amahirwe yo gutanga umusanzu mu kubaka ibindi bihugu.

Itsinda ry’aba badepite ryabanje kugirana ibiganiro na komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, basobanurirwa uburyo hashyizweho amategeko ateza imbere umugore, harimo itegeko ry’ubutaka n’itegeko rigenga izungura, aha uburenganzira umugore ku mutungo.

Aba badepite bo muri Namibia kandi bakiriwe na perezida w’umutwe w’abadepite madame Mukabalisa Donatille uvuga ko kuba abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda ari ishema. Yagize ati, "Kuri twebwe twumva ari agaciro gakomeye, kandi umusanzu tuba dutanze wo kubereka ibyo twabasizeho baba bashima, bibashije gushyirwa mu bikorwa n’ahandi hose mu bindi bihugu, byaba ari umusingi ukomeye cyane, kugira ngo Afrika ibashe gutera imbere, kugira ngo abanyafurika bose, ari abagore ari abagabo, ari abakobwa ari abahungu babashe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, nta kuvuga ngo hari bamwe badafite ubwo burenganzira cyangwa se badafite n’izo nshingano."

Aba badepite bavuga ko bahisemo kuza mu Rwanda kubera ko ari cyo gihugu cya mbere gifite umubare munini w’abagore mu nteko ishinga amategeko, aho bavuga ko ibi byihutisha iterambere ry’umugore kuko ahagarariwe, kandi hagatekerezwa ku mategeko amurengera. Bavuga ko bungutse byinshi bateganya gushyira mu bikorwa nibasubira mu gihugu cyabo, birimo gutegura ingengo y’imari iha amahiwe ibitsina byombi.

Aba badepite bari mu Rwanda kugeza ku wa 29 z’uku kwezi banasuye ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi yubatse ku kicaro cy’ingoro yinteko ishinga amategeko.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa