skol
fortebet

J.Kagame arashyikirizwa igihembo cy’umuyobozi w’indashyikirwa

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

Madame wa Perezida wa Republika Jeannette KAGAME ari ku rutonde rw’abatoranyijwe ngo bahabwe ibihembo byiswe ’The Voice Achievers Awards’, bitangirwa i Amsterdam mu Buholandi.
Jeannette Kagame yagenewe igihembo cy’umudamu w’umuyobozi muri Afrika wabaye indashyikirwa muri uyu mwaka, akanagaragaza ubutwari, mu cyongereza ni ’African Woman Personality Of The Year’ and African Heroine Award. Ni igihembo yahawe n’ikinyamakuru the voice cy’Abanyafurika gikorera mu Buholandi ariko cyandika ku nkuru zo (...)

Sponsored Ad

Madame wa Perezida wa Republika Jeannette KAGAME ari ku rutonde rw’abatoranyijwe ngo bahabwe ibihembo byiswe ’The Voice Achievers Awards’, bitangirwa i Amsterdam mu Buholandi.

Jeannette Kagame yagenewe igihembo cy’umudamu w’umuyobozi muri Afrika wabaye indashyikirwa muri uyu mwaka, akanagaragaza ubutwari, mu cyongereza ni ’African Woman Personality Of The Year’ and African Heroine Award.

Ni igihembo yahawe n’ikinyamakuru the voice cy’Abanyafurika gikorera mu Buholandi ariko cyandika ku nkuru zo kuri Afrika.

Ni mu birori biteganyijwe i Amsterdam muri iri joro(ryo kuri uyu wa Gatandatu), Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Jean Pierre Karabaranga ni we uri bwakire iki gihembo mu izina rya Nyakubahwa Jeannette Kagame, akaba anasobanura icyo kivuze ku Rwanda mu kiganiro yahaye RBA ducyesha iyi nkuru.

Yagize ati "Ni igihembo navuga cy’agahebuzo ni icyo bita Women Personality arashimirwa kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze binyuze mu Imbuto Foundation.Akaba ari umuryango Nyakubahwa First Lady yashyizeho kugirango ukore ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere Abanyarwanda.”

Yungamo ati “Nk’uko mubizi ibikorwa by’Imbuto Foundation birivugira musanzwe mu bizi ariko twebwe icyadushimishije n’uko byarenze amahanga aho Abanyafurika cyane cyane babona u Rwanda nk’Igihugu gikwiye kubera indorerwamu ibindi bihugu by’Afurika.”

Asoza agira ati “Igihugu gikwiye kubera urugero ibindi b’Ibihugu bya Afurika iyo barebye rero ibyo Madamu Jeannette Kagame yagezeho na Imbuto Foundation mu rwego rwo guteza imbere Umwali w’umunyarwanda,mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko; mu rwego rwo guteza imbere kwihangira imirimo ku rubyiruko, mu rwego rwo gufasha abatishoboye, mu rwego rwo guha abana batishoboye amashuri cyangwa amahirwe yo kwiga amashuri meza yaba ku rwego rwa Secondaire cyangwa ku rwego rwa University.Mu rwego rwo kwigisha ubuzima bw’imyororokere.”

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga akomeza avuga ko ngo ibyo byose abatanga iki gihembo babigiyemo barabireba kuko bakurikirana amakuru yo mu Rwanda binanyuze no muri za Ambasade z’u Rwanda baza kwemeza ko uyu mwaka ntawundi muntu ugomba guhabwa icyo gihembo uretse Madamu Jeannette Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa