skol
fortebet

Gen. Kabarebe yasabye Abanyarubavukwitandukanya n’ ibitekerezo bya benewabo bari FDLR

Yanditswe: Tuesday 01, May 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yabwiye Abanyarwarubavu ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo yabagezeho kuko abanyarwanda bamaze kumenya ububi bwayo, asaba Abanyarubavu bafite benewabo mu nyeshyamba za FDLR zirimo abavuye mu Rwanda bakoze jenoside kwitandukanya nabo.

Sponsored Ad

Ibi James Kabarebe yabivugiye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 30 Mata 2018 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize “Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari nubwo ari bacye, ariko ibyo bifuza ntibyabakundira kuko bashatse kongera batarwana n’Inkotanyi zayihagaritse gusa, ahubwo Barwanywa n’Abanyarwanda bose.”.

Minisitiri w’Ingabo avuga ko benshi mu bagize umutwe wa FDLR harimo abakomoka mu Karere ka Rubavu bizera ko bazagaruka gukomeza ibyo basize batarangije, asaba abanyagisenyi kwitandukanya nabo.

Ati “Leta yakoze ubwicanyi, abayobozi bayo n’abasirikare bakuru bahungira muri Congo, bizera ko bazagaruka, mwakoze akazi gakomeye mu kurwanya intambara y’igicengezi, mwirinde ko bakongera kubasubiza mu bibazo.”

Minisitiri Kabarebe avuga ko bamwe mu bayobozi ba FDLR bitwaza ko nibagaruka mu Rwanda bazafashwa na bene wabo basize, avuga ko Abanyarwanda batagomba guha umwanya umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Benshi bari hakurya bitwaza ko Gisenyi ari iwabo bahafite Bene wabo, nibataha niho bazanyura, umuntu nubwo mwaba muvukana afite ingengabitekerezo ya jenoside ni umupfu ntacyo yaba akumariye.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Gisenyi buvuga ko bwibuka Jenoside yakorewe abatutsi tariki ya 30 Mata kubera aribwo hatangajwe itanagazo rihumuriza abatutsi bihishe kugira bigaragaze maze Interahamwe zibice.

Abenshi biciwe mu mujyi wa Gisenyi bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Gisenyi ruzwi nka Komini Rouge, ahantu abatutsi bajyanwaga babwirwa ko bajyanywe kuri Komini kandi bajyanywe kwicirwa.

Urwibutso rwa Komini Rouge rushoboye kuzura nyuma y’imyaka 24, rushinguwemo imibiri y’ababazize Jenoside 4613, cyakora uyu mubare ufatwa nk’umubare muto kuko hari indi mibiri yaburiwe irengero.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu Kabanda Innocent, avuga ko hari imibiri myinshi itaraboneka hagendewe ku Batutsi bishwe muri Gisenyi mu gihe cya Jenoside na mbere yayo mu gihe cy’igerageza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa