skol
fortebet

Kaboneka yabajijwe niba uwayoboye ikigo cy’ ishuri kikanengwa azashobora Nyabihu

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuturage witwa Ruzirabwoba uvuka mu karere ka Nyabihu yabajije Minisititi w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Francis Kaboneka niba Musabimana Odette azashobora kuyobora akarere ka Nyabihu yatorewe kuyobora by’ agateganyo kandi ikigo cy’ Ishuri cya REGA ADEPR kirimo abanyeshuri 600 yayoboraga cyaranenzwe na Minisiteri y’ Uburezi ubwo yagenzuraga ireme ry’ uburezi.

Sponsored Ad

Ni mu kiganiro cyavugaga ku iyegura, iyeguzwa n’ iyirukanwa ry’ abayobozi b’ uturere rimaze iminsi hirya no hino mu gihugu cyatambutse kuri KT radio kuru uyu wa 4 Kamena 2018.

Umuturage yahamagaye kuri radiyo ati “Nitwa Ruzirabwoba mvuka mu karere ka Nyabihu. Urugero ngiye kubaha ni mu karere ka Nyabihu, umuyobozi wabaye meya ubung’ ubu yayoboraga ikigo cy’ amashuri cya REGA, Ikigo cy’ amashuri cya REGA kigaho abanyeshuri 600, ndimo gukemanga na njyanama ndimo kwibaza niba akarere ka Nyabihu gafite imirenge 12 kakaba gafite abajyanama 12 hakiyongeraho uw’ urubyiruko n’ uw’ abagore? Ejo bundi muri controle ya Minisiteri y’ uburezi iki kigo cyaranenzwe mu buryo bukomeye, none ndikwibaza ubushobozi batabonye mu kuyobora abanyeshuri 600 baramubonamo mu kuyobora abaturage?”

Akarere ka Nyabihu gafite ubuso bwa kilometero 513 gatuwe n’ abaturage 294740 batuye mu mirenge 12, Utugari 73, n’ Imidugudu 473


Musabimana Odette wari uhagarariye Umurenge wa Jenda mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu watorewe kuba meya w’ agateganyo

Musabimana Odette wari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rega ADEPR mu Murenge wa Jenda, yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu tariki 14 Gicurasi 2018 nyuma y’ uko inama Njyanama yari yareguje nyobozi y’ akarere ka Nyabihu yari igizwe na Uwanzwenuwe Theonetse wari Meya na Visi Meya wari ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukansanga Clarisse wahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Kaboneka yasubije uyu muturage ko niba babona hari imiziro babona kuri uyu muyobozi bafite amahitamo cyane ko ari umuyobozi w’ agateganyo.

Yagize ati “Birashoboka ko Njyanama bicaye bagasanga uwo ng’ uwo ariwe waba uhari, ariko nagira ngo niba anafite n’ imiziro n’ iki bafite uburenganzira bwo kutazamutora, bagatora undi wabahagararira kuko uyu ni agateganyo”

Abaturage bagaragarije iyi radiyo ko batazi uko meya atorwa, Minisitiri Kaboneka yababwiye ko meya atorwa n’ inama njyanama y’ akarere yagereranyije n’ inteko ishinga amategeko y’ akarere kuko abajyanama b’ akarere baba baraturutse hirya no hino mu karere. Buri murenge ugira umujyanama uwuhagarariye mu karere uba waratowe n’ abaturage guhera mu ku mudugudu n’ akagari.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko mu bayobozi b’ uturere bamaze kwegura cyangwa kweguzwa nka bane gusa aribo beguye ku mpamvu zabo bwite abandi begujwe kubera kunanirwa inshingano cyangwa gukora amakosa mu kazi.

Uturere dufite abayobozi baheruka kuva mu mirimo ni Nyamagabe yayoborwaga na Mushisha Philbert wirukanywe akekwaho kunyereza umutungo w’ igihugu, Komite nyobozi y’ akarere ka Ruhango, Huye, birukanywe, Visi Meya wari ushinzwe ubukungu Nyaruguru wirukanywe, Rusizi meya yareguye, Nyabihu meya na visi meya baregujwe, komite nyobozi yarirukanywe Gicumbi, komite nyobozi yareguye Nyagatare, ahandi ni Kayonza na Bugesera.

Ibitekerezo

  • ngewe mbona bagahaye abantu bamaze munzego zibanze kgihe promotion ,urugero ba gitif bitwaye neza

    Ibyo abaturage bavuga niukuri! Nihabeho ubushishozi mu kurambagiza abayobozi! Njye singaya abegujwe, ahubwo ndanenga ababarambagiza! Abegujwe nizo mbaraga bari bafite, ikibazo ni umuranga! Gusa nkomeza kwibaza kuri iri rambagiza: ko umwarimu yize uburezi yize kuyobora? Muti bari abayobora batarabyize bakayobora neza! Nabyo birashoboka ariko ni 5%! Kuki abaganga ari ababyize, abarezi ari ababyigiye, aba technicians batandukanye bagakora ibyo bigiye harya kuyobora nibyo byoroshye kuburyo uwo ariwe wese yabikora!!!! Nyamara nihabeho gushishoza naho ibyo gukorera umutwaro uwariwe wese ubundi yabona umigati uri imbere aho agatega umutwe, mu mwanya muto muti turabona ijosi ryaburiye mu bitugu ngo tura!!!!! Ahaaaaaa nzaba ndeba iryo yegura n’iyeguzwa! Rirasubiza inyuma igihugu pe

    Uyu wiyita Ruzirabwoba arabeshya cyane.
    Afite izindi nyungu mu gutanga amakuru mpimbano kuko Ministri wuburezi yasuye Ibigo bitatu bikikije ikigo Mayor yayoboraga aribyo GS Kabatwa, GS Kareba na GS Rega Catholique.
    Ruzirabwoba subiza agatima impembero umenye neza ibyo uvuga kuko kuvuga ibinyoma sibyo bituma ugera kucyo ushaka.
    There is a God above all!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa