Kigali

Kagame yasabye Ministiri w’Ubutabera gukurikirana abanyabyaha kugeza kuwifuje kuba Perezida

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 31 August 2017 Yasuwe: 7575

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko nta muntu n’ umwe utakurikiranwa n’amategeko nubwo yaba ari umuyobozi ukomeye cyangwa se yarigeze kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Ibi yabigarutseho nyuma yo kwakira indahiro z’abaministiri n’abanyamabanga ba Leta bashyizwe muri Guverinoma nshya. Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ubutabera kutajengekera uwo ari wese wanyereje ibya rubanda.

Yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe utakurikiranwa n’amategeko uko yaba ameze kose. Yamusabye Minisitiri w’Ubutabera gukomeza gukurikirana buri kimwe cyose kuva ku kunyereza amafaranga. Ati “Niyo waba warashatse kuba Perezida ntibikunda ibyo ntibiguha ubudahangarwa, ubwo ibyo mvuga murabyumva."

Yavuze ko hari igihe usanga umuyoboz yaratwaye ibya rubanda ndetse ugasanga nta nubwo avugwaho hagakoreshwa imvugo imunnyega ngo ’umuyobozi mwiza’ nyamara ntacyo yakoze ahubwo aha icyuho abanyereza.

Minisiteri y’ubuzima muzabanze mudushakire umuti, namwe mwihereho mushake ibinini, ndifuza impinduka! byananirana […] uburezi, minisiteri y’uburezi, mubihindure kandi impinduka nizo tubasaba. Nta muntu n’ umwe ndasaba gukora ibidashoboka.”

Zimwe muri Minisiteri yatunze agatoki harimo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ayallaa

    Mubyukuri dufite umuyobozi pe icyo cyo imana yarakidukemuriye iduha kagame icyo dukomeje kuyusaba nukuduha nabamufasha bayobowe n’imana.ba ministers yabahisemo abizeye natwe abanyarwanda turabizeye mudufashe twiteguye gufatanya twese gukorera igihugu cyacu .terimbere Rwanda.👍

    4 months ago
  • chat_bubble umunyamerika

    Haba hari uri gutungwa agatoki se mu bashatse kuba perezida?

    4 months ago

Inzindi nkuru

Ba bana 18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame barekuwe [AMAFOTO]

Gereza ya Nyagatare ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21...
21 January 2018 Yasuwe: 2828 2

Nsengimana wari Minisitiri w’ ikoranabuhanga yagizwe Umunyamabanga wa Smart...

Jean Philbert Nsengimana wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga,...
21 January 2018 Yasuwe: 2648 2

Burera-Musanze: Ba Gitifu 17 bimuwe bashinjwa kuba inzitizi mu musaruro...

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey yafashe...
21 January 2018 Yasuwe: 1069 0

18 batsinze icya Leta bafunze, Perezida Kagame yabahaye imbabazi, RCS...

Abana 18 bakoze ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza n’ abakoze ikizami...
20 January 2018 Yasuwe: 1449 0

Abayobozi bakoresha nabi Ikinyarwanda basigaye bashakirwa abakibigisha

Abayobozi b’ ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bongeye kunenga uburyo...
19 January 2018 Yasuwe: 517 1

Ni iki kigize u Rwanda uko turubona uku?

Isura u Rwanda rufite ubu mu ruhando mpuzamahanga itandukanye n’iyo...
17 January 2018 Yasuwe: 595 1