skol
fortebet

Kamonyi: Ngo utitwaje F 2000 yo kubaka akagari ka Nkingo abona serivise bimugoye

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2017

Sponsored Ad

Ibi biryo by’ akagari ka Nkingo bimaze gutwara miliyoni 8
Bamwe mu batuye akagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, baravuga ko umuturage udatanze umusazu wo kubaka ibiro akagari abona serivisi bimugoye.
Ibiro by’ aka kagari byatangiye kubakwa mu myaka 3 ishize. Umuturage wa Nkingo asabwa gutanga nibura amafaranga 2000 y’ umusanzu wo kubaka ibi biro.
Ngo utayatanze, kubona serivise itangirwa ku kagari biramugora nk’ uko bamwe mu batuye aka kagari babitangarije (...)

Sponsored Ad

Ibi biryo by’ akagari ka Nkingo bimaze gutwara miliyoni 8

Bamwe mu batuye akagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, baravuga ko umuturage udatanze umusazu wo kubaka ibiro akagari abona serivisi bimugoye.

Ibiro by’ aka kagari byatangiye kubakwa mu myaka 3 ishize. Umuturage wa Nkingo asabwa gutanga nibura amafaranga 2000 y’ umusanzu wo kubaka ibi biro.

Ngo utayatanze, kubona serivise itangirwa ku kagari biramugora nk’ uko bamwe mu batuye aka kagari babitangarije Intyoza dukesha iyi nkuru.

Umwe muri bo ati “ Natwe bimaze kudushobera,njyewe ubu nanze kongera gutanga amafaranga ibihumbi 2000, maze kuyatanga inshuro ebyiri, ntabwo nakongera bwa gatatu. Tumaze igihe dusiragira ku kagari ariko nta Serivise turabona, udafite amafaranga y’inyubako ntacyo bagukorera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkingo, Karake Francois Xavier, yemera ko aya mafaranga yakwa abaturage. Karake ahakana ibivugwa n’ abaturage ko serivise zitangirwa ku kagari bazihabwa bigoranye iyo batatanze umusanzu wo kubaka ibiro by’ akagari.

Yagize ati “Bimaze kugaragara yuko umusanzu wabonetse ari mucyeya, mu bufatanye n’abaturage n’Inama Njyanama, hafashwe icyemezo cy’uko umuturage wari waragize icyo atanga tumwereka aho ibikorwa bigeze, nubundi kuko ari ibikorwa by’abaturage, umuturage akagira icyo yongera gutanga.”

Akomeza avuga ko iyo ubuyobozi bubagaragarije inshingano z’ ibyo bagomba gukora, hari abumva babyishimiye, n’ababa bashaka kubikwepa. Ngo ushaka gukwepa akenshi niwe uvuga ko bamwatse andi mafaranga.

Karake ati “ Kubaka akagari ni inshingano z’umuturage ariko nta n’ uwo duhutaza ngo tube twagira uwo twima Serivise ngo ni uko umusanzu runaka atigeze awutanga.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Nkingo, Uwimana Emmanuel, yatangaje ko aya mafaranga yakwa umuturage ari umusanzu wemeranijweho, ahamya ko nta muturage wakagombye kwimwa Serivise ngo ni uko atayafite, avuga ko ashobora no kudatanga amafaranga agakora ibindi bikorwa.

Ibi biro by’ akagari ka Nkingo bimaze imyaka isaga itatu bitangiye kubakwa. Abaturage binubira ko byatinze kuzura, bituma bakomeza kwakwa umusanzu bigatuma hari abawutanga inshuro zirenze imwe.

Ibitekerezo

  • Arikose niba ari ukuri koko Akagari kubakwa imyaka itatu boshye abubaka wa munara w’ibabere ? inzego zibishinzwe nizikurikirane ikibazo kiri kuri ubwo buyobozi butuzuza iyo nzu, abo baturage bewe kuharenganira bishyuzwa buri uko bajyanye ikibazo ku kagari,bitaribyo hazavuka ibibazo hagati y’ubuyobozi n’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa