skol
fortebet

Karongi:Inama njyanama yeguje Meya Mukarutesi

Yanditswe: Monday 23, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mukarutesi Vestine wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi mu myaka ine ishize yegujwe n’Inama Njyanama y’Akarere imushinja kutuzuza inshingano no kutumvira inama yagiriwe.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi w’aka karere ngo yegujwe ku bwo kutuzuza inshingano ze cyane cyane mu bijyanye n’imibereho y’abaturage no gukemura ibibazo by’abaturage.

Dusingize Donatha, Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere yasobanuye ko Mukarutesi yirukanywe nyuma yo kugirwa inama kenshi ntiyikosore.

Ati “Inama Njyanama idasanzwe yateranye kubera ikibazo cyihutirwaga cy’imikorere y’Umuyobozi w’Akarere wagiriwe inama kenshi ntiyikosore.”

Bimwe mu bivugwa byatumye yeguzwa, harimo ibibazo bibangamiye abaturage bitabonewe ibisubizo hamwe no gusiragiza abaturage badakemuriwe ibibazo.

Dusingize Donatha yavuze ko Akarere gakomeza kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Niragire Theophile.

Mu gihe bamwe bari bafite impungenge ko bashobora kweguza Komite Nyobozi yose, abayobozi b’Akarere bungirije basigaye mu nshingano zabo.

Kweguza no kwirukana abayobozi b’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba bikozwe mu turere tune mu turere turindwi.

Mukarutesi yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Korongi guhera mu mwaka wa 2019.

Ibitekerezo

  • Mwarumutse neza ,
    Ikibazo n’ uko hajya hafatwa imyanzuro amazi yararenze inkombe , igiti n’ amashami byose barabimazeho .
    Abaturage barahumviye , muzi abantu iyi komite ireberera mu mafuti ikabahagararaho mu mafuti yabo , urugero rwa hafi muzabaze ukuntu abaturage bahinga icyayi babarizwa muri Koperative yitwa CATHECOGRO barenganye , uvugiye abaturage manager akarara amwirukanye , amatora ya komite aba uko manager abishaka , ibaze ko hari imodoka yashyizwe ku isoko kugirango igurishwe , kumbi ari ukugirango Manager wa koperative ayegukane , bikarangira ngo ibaye iye kuko yatanze 1 million mu ipiganwa , nyamara hari hari abaturage batanze arenze 2million , maze uvuze wese bakamuca muri koperative burundu .n’ ibindi byinshi , amatora hajyaho perezida manager yishakira , abakozi ba koperative ni abo ashaka , abenshi ndetse ni bene wabo.
    Ibyo byose , byagiye bivugwa ariko njyanama y’ akarere ikorosa , kuko na manager ubu ariwe secretaire wa njyanama mu karere . yewe ni byinshi cyane ntiwareba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa