skol
fortebet

Karongi: Perezida Kagame yababajwe n’imibereho y’abatuye mu mudugudu wa Rugabano

Yanditswe: Sunday 28, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakomereje uruzinduko rwe mu Karere ka Karongi aho yasuye imisozi ihinzemo icyayi mu Murenge wa Rugabano.
Kuri iki cyumweru,wari umunsi wa kane Perezida Kagame asura abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba aho yababajwe cyane n’imibereho y’abaturage bo mu mudugudu wa Rugabano.
Perezida Kagame yanenze uko aba baturage babayeho ndetse avuga ko nta suku bafite ndetse n’ubukene bubugarije.
Ati “Hari aho nanyuze mu nzira nza, hari umudugudu wubatswe kandi umeze neza, (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakomereje uruzinduko rwe mu Karere ka Karongi aho yasuye imisozi ihinzemo icyayi mu Murenge wa Rugabano.

Kuri iki cyumweru,wari umunsi wa kane Perezida Kagame asura abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba aho yababajwe cyane n’imibereho y’abaturage bo mu mudugudu wa Rugabano.

Perezida Kagame yanenze uko aba baturage babayeho ndetse avuga ko nta suku bafite ndetse n’ubukene bubugarije.

Ati “Hari aho nanyuze mu nzira nza, hari umudugudu wubatswe kandi umeze neza, harimo abantu. Ibi bikorwa, ari ibihera kuri iki cyayi cya Rugabano n’abafatanyabikorwa navuze, ari uburyo bwakoreshejwe mu kubaka uriya mudugudu, byose bikorerwa abantu, bikorerwa abanyarwanda batuye iki gihugu.

Mpanyuze, nabonye abantu bari muri uwo mudugudu, ijisho ryambwiye ko hari ikintu kibuze. Abantdi wenda munyuraho gusa ntimubona,abantu bari muri uriya mudugudu, ukuntu nabonye bameze ntabwo ariko bakwiriye kuba bameze. Haragaragaramo ubukene,bugaragara no mu myifatire,nabonye hatari isuku.”

Ntabwo nifuza kubona abanyarwanda bameze kuriya, abayobozi bo muri aka karere, bo muri iyi ntara n’abandi b’izindi nzego, ntabwo nshaka kubibona. Ndashaka kubona abanyarwanda bafashwa, bagatera imbere nabo bakiteza imbere,Mukwiriye kubahwitura bakabigiramo uruhare.

Bakwiriye kuba bakeye, bafite isuku, bafite ibibatunga, bitunga umubiri wabo. Ibi byose ni cyo tubikorera kugira ngo umunyarwanda amererwe neza, agire ikimutunga, atere imbere ukabona aho avuye n’aho ageze.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko azagaruka kureba niba imibereho y’abaturage bo mu Mudugudu wa Rugabano yarahindutse. Ati “Kuva aha ngaha, uko mbibabwiye, aba bayobozi babishinzwe, muhere ko mubikurikirana vuba na bwangu.Ndabivuga ntya ntabwo umuntu yajya ahora asubiriramo abayobozi ibyo bakwiriye gukora n’ubundi aribyo babereyeho."

Umudugudu wa Rugabano wubatswe mu 2017, ariko Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bw’abaturage bawutujwemo butameze neza.

Muri uru ruzinduka yijeje ko Icyayi cy’u Rwanda kigomba kongererwa umusaruro ndetse ko igihugu kiri mu "nzira yo kukigira cyinshi bitewe n’uko cyateguwe ndetse kikungukira benshi.”

Yavuze ko leta izagira uruhare rwayo mu gutuma ubufatanye bugamije kuzamura umusaruro w’icyayi bugerwaho. Ati “Imihanda iri mu bizitabwaho bya mbere, turaza gushiramo umwete dushakishe uburyo iyo mihanda yakorwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa