skol
fortebet

Uko amatora ari kugenda mu turere:Uwari Meya w’agateganyo wa Rutsiro yambutse atorerwa kuyobora Rubavu

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uturere 11 muri 30 tw’igihugu, twaramukiye mu matora yo kuzuza imyanya y’ubuyobozi bwatwo. Muri two, Burera, Gakenke, Musanze, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro turi butore ba Meya.

Sponsored Ad

Ni mu gihe uturere dutorwamo Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe ubukungu ari tubiri, Rwamagana na Rutsiro. I Rutsiro byitezwe ko hanatorwa Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

RUBAVU

Mulindwa Prosper yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Yari asanzwe ayobora Akarere ka Rutsiro by’Agateganyo.

Yatowe nyuma y’uko atorwe kuba Umujyanama Rusange w’Akarere ka Rubavu, aho yatsinze amatora yari ahanganyemo n’abantu 13, akaba yagize amajwi 106 mu gihe uwari wamukurikiye ari we Kazarwa Doreen yari yagize 18.

Hahise habaho amatora y’Umuyobozi w’Akarere, aho Mulindwa Prosper yatsinze Nyangoma Vincentie bari bahanyanye.

Mulindwa Prosper yagize amajwi 180 mu gihe Nyangoma bari bahanganye we yagize amajwi 78, aho Abanyanama batoye bose bari 259.

Uyu muyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu agiye gukomeza manda y’uwari umuyobozi w’aka Karere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse wirukanwe muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023.

Mu migabo n’imigambi ya Mulindwa, avuga ko ashyize imbere guteza imbere aka Karere yifashishije ubunararibonye bw’imyaka 17 amaze mu nzego z’ibanze, mu guteza imbere igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu ukaba umujyi ubereye ubukerarugendo no kuzamura imiryango ifite amikoro macye kandi ibigizemo uruhare.
KARONGI

Mukase Valentine ni we watorewe kuyobora Akarere ka Karongi, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri ako Karere.

Mukase Valentine yatorewe kuba Meya wa Karongi. Yatsinze Pascasie Umuhoza bari bahatanye.

Asimbuye Mukarutesi Vestine wegujwe n’Inama Njyanama y’Akarere mu kwezi k’Ukwakira 2023.

Mukarutesi Vestine wayoboye Karongi mu myaka ine,yegujwe kuwa 23 UKWAKIRA 2023, n’Inama Njyanama y’Akarere imushinja kutuzuza inshingano no kutumvira inama yagiriwe.

Njyanama yavuze ko yagiriye Vestine Mukarutesi inama kenshi ngo yite ku bibazo by’abaturage ariko ntabikore kandi ngo abaturage bahoraga basiragira ku Karere bamushaka.

RWAMAGANA

Kagabo Rwamunono Richard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Kagabo Rwamunono Richard yari asanzwe ari Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.Yabanje gutorerwa kuba Umujyanama mu Karere ka Rwamagana.

Asimbuye Nyirabihogo wegujwe ubwo yavugwaga muri dosiye ya Dubai.

BURERA

Mukamana Soline niwe utorewe kuba Mayor w’akarere ka Burera.

Yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba muri Ngororero.

GAKENKE

MUKANDAYISENGA Vestine w’imyaka 36 y’amavuko ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gakenke.

Yatowe ku majwi 237 Ku bantu 405 batoye akaba yatsinze uwo bari bahanganye NSANZUMUHIRE NDICUNGUYE Yves wegukanye amajwi 165.

Mukandayisenga Vestine arubatse afite abana 2 akaba yari ashinzwe gukurikirana imishinga muri DUHAMIC ADRI.

Afite impamyabumenyi ya MASTERS mu Gucunga Imishinga.

MUKANDAYISENGA VESTINE yasimbuye kuri uyu mwanya Nizeyimana Jean Marie Vianney wakuweho.

NYAMASHEKE

Mupenzi Narcisse ni we watorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamasheke, asimbuye Mukamasabo Appolonie wirukanywe n’Inama Njyanama y’Akarere muri Kanama 2023.

Mupenzi yatsinze amatora n’ubwiganze bw’amajwi 275.Yari asanzwe akora muri Ministeri y’ubutabera.

MUSANZE

Nsengimana Claudien niwe watorewe kuyobora Akarere ka Musanze.Yatowe ku majwi 172 , mu gihe uwo bari bahanganiye uyu mwanya,Bimenyimana Faustin yabonye amajwi 90.

Kayiranga Theobald niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze ku majwi 109.

Uwanyirigira Clarisse niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze, yagize amajwi 132.

Uwanyirigira Clarisse yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, yigeze no kuyobora Inama y’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu.


Komite Nyobozi ya Musanze

RUTSIRO

Kayitesi Dative ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro.

Yari asanzwe ari umukozi wa IPRC West i Karongi, akaba yayoboraga Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa