skol
fortebet

Kayonza:Abaturage barashinja umuyobozi w’Akarere kubabwira ko bazafashwa ari uko hagize abapfa

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Murenge wa Kabarondo baravuga ko bababajwe bikomeye nUmuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Ubukungu ubwo bamugezagaho ikibazo cy’inzara bafite basaba ubufasha we akababwira ko kugira ngo bafashwe ari uko haba hagaragaye abishwe n’inzara.
Aba baturage bavuga ko ibi byabaye ubwo uyu muyobozi yari yaje kubakoresha inama bamugejejeho ikibazo cy’inzara yatewe n’uruzuba rwacanye rukumisha imyaka basaba ko bakorerwa ubuvugizi bagahabwa ubufasha nk’uko byagiye (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Murenge wa Kabarondo baravuga ko bababajwe bikomeye nUmuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Ubukungu ubwo bamugezagaho ikibazo cy’inzara bafite basaba ubufasha we akababwira ko kugira ngo bafashwe ari uko haba hagaragaye abishwe n’inzara.

Aba baturage bavuga ko ibi byabaye ubwo uyu muyobozi yari yaje kubakoresha inama bamugejejeho ikibazo cy’inzara yatewe n’uruzuba rwacanye rukumisha imyaka basaba ko bakorerwa ubuvugizi bagahabwa ubufasha nk’uko byagiye bigenda mu tundi duce gusa bazagutungurwa n’ijambo uyu muyobozi yabasubije ubwo ngo yababwiraga ko mu gihe byibuze nta bantu nka 3 barapfa bishwe n’inzara nta bufasha bakwiriye.

Umwe muri aba baturage aganira na Radio1 dukesha iyi nkuru akaba yaragize ati’’ yaraje akora inama avuga ko inaha ngaha dufite ibiryo ngo nta muntu urapfa ntibashobora kuduha imfashanyo na rimwe..’’

Uyu muturage akomeza avuga ko uyu muyobozi yatanze urugero rw’ahitwa Cyarubare aho yavuze ko bagiye kubafasha ari uko babonye imirambo bityo ko nabo bazabona imfashanyo ari uko abantu bapfuye.

Undi muturage waganiriye na Radio1 akaba yaribajije niba ubuyobozi buzaza gufasha imirambo ati ’’ icyo kintu rero tucyumva nabi turavuga duti ,ese bazaza gufasha intumbi , bataturamiye ubu se baturamira ryari’’

Aba baturage bakaba bashimangira ko ibi bintu uyu muyobozi yabivugiye mu nama abantu bose bumva umwe ati’’akimara kubivuga nyina twahise ducika imigongo abantu bamwe n’inama ntibayumvise , barakase barataha’’

Ku ruhande rwe ariko Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu, Consolee Uwibambe akaba yarahakanye ibivugwa n’aba baturage avuga ko iri jambo uretse no kurivuga no kubitekereza atabikora.

Akomeza avuga ko muri aka gace avuga ko ari naho yiyamamarije adaheruka kuhakoresha inama ati’’ ngira ngo uretse no kuvugwa ko narivuga ntanubwo naritekereza kuko mu nshingano mfite nshinzwe kurengera abaturage, gukurikirana ibibazo byabo no gufatanya nabo kubikemura’’

Uyu muyobozi akomeza avuga ko n’ikibazo cy’amapfa kiri mu byo ashinzwe gukurikirana .

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza , Jean Claude Murenzi yatangarije Radio1 ko atakwemeza ko iri jambo ryakoreshejwe ariko ko byaba ataribyo kuko ngo n’ahatanzwe ubufasha ntawigeze afashwa ari uko yishwe n’inzara.

Murenzi akomeza avuga ko ibi bidashobora gutuma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi nk’urwego rubareberera gusa ngo bakaba bagiye kubikurikirana bakamenya ukuri kuri byo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu, Consolee Uwibambe/Foto:Internet

Akarere ka Kayonza akaba ari kamwe mu twibasiwe n’amapfa amaze iminsi cyane cyane mu Mirenge nka Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo,Kabara mu Kagari ka Cyarubare ,Mwiri mu Kagari ka Kageyo,Ndego ndetse no mu Murenge wa Kabarondo mu tugari twa Kabura na Cyinzovu abahatuye bavuga ko birengagijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa