skol
fortebet

Kazoza Justin wimitswe nk’umutware w’abakono yakuweho

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kazoza Justin wimitswe nk’umutware w’abakono hamwe n’abari bitabiriye iyimikwa rye, basabye imbabazi, bavuga ko icyo gikorwa cyabayemo ukudashishoza no kutareba kure, biyemeza gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bakirinda ibindi byose byabatanya.
Izi mbabazi yazisabye kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku bumwe bw’Abanyarwanda yateraniye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasab
Mu byaganiriweho harimo inzira yo gukomeza (...)

Sponsored Ad

Kazoza Justin wimitswe nk’umutware w’abakono hamwe n’abari bitabiriye iyimikwa rye, basabye imbabazi, bavuga ko icyo gikorwa cyabayemo ukudashishoza no kutareba kure, biyemeza gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bakirinda ibindi byose byabatanya.

Izi mbabazi yazisabye kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku bumwe bw’Abanyarwanda yateraniye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasab

Mu byaganiriweho harimo inzira yo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umukoro wo gusigasira ubwo bumwe no kurinda icyabukoma mu nkokora.

Mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy’abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.

Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.

Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’abakono, yaje gusaba ijambo, avuga ko ari we nyirabayazana w’ibyabaye byose ndetse anasaba imbabazi.

Ati “Mbanje gusaba imbabazi, nsaba imbabazi Nyakubahwa Chairman [...] nkasaba imbabazi umuryango, abanyamuryango bandi nashyize mu ikosa nkabatumira, mu by’ukuri twakoze amakosa.”

Kazoza yavuze ko we n’abo bari kumwe amakosa bakoze yatewe n’ibintu birenga bibiri. Ati “Ikosa rya mbere ni ukudashishoza, ikosa rya kabiri ni ukutareba kure ndetse nk’uko n’abandi babigarutseho no kwibagirwa amateka yacu tukajya mu bintu twita ko ari byiza ariko mu by’ukuri bishobora gusubiza igihugu cyacu ahabi.”

“Nongeye gusubiramo ko nsabye imbabazi mbikuye ku mutima kandi nizeza Chairman w’Umuryango ko nzagerageza kutazongera kugwa mu makosa nk’ariya. Ndetse nanjye nkiyemeza ko nzafatanya n’abandi gushishoza tureba igikorwa cyose tugiye kujyamo nk’abanyamuryango, y’uko nta ngaruka gishobora kugira ku bumwe n’ibindi byose byabangamira abanyarwanda.”

Mu bari bitabiriye iki gikorwa basabye imbabazi, harimo Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, wavuze ko yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abakono nk’inshuti y’uwari ugiye kwimikwa. Yavuze ko mu buzima busanzwe, atari umukono.

Ati “Ni amakosa akomeye nakoze nk’umunyamuryango [wa FPR] ndetse n’umuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu yo kudashishoza nkitabira uriya muhango ku buryo ndimo abo twari kumwe twabivuzeho tubona ko uko bimeze atari byo yemwe bituma tunataha kare turabisiga ariko sinabashije no kubivuga ngo ngaragaze uburyo ibyakozwe atari byo. Ni amakosa akomeye nakoze nkaba nongera kubisabira imbabazi Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wacu n’abanyarwanda.”

Nyirasafari yavuze ko yagizweho ingaruka n’amateka igihugu cyanyuzemo, ko adashobora gushyigikira icyatanya abanyarwanda.

Ati “Kuba rero narabigiyemo mu by’ukuri ni ukudashishoza kandi nabyo ni amakosa akomeye. Nkaba niyemeza kujya nshishoza kurushaho, ikindi ni uko ibyakozwe, hari n’ahandi bikorwa, ntabwo rwose bikwiriye.”

Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yavuze ko na we yitabiriye. Yasobanuye ko nk’umuyobozi hari ingaruka ubwitabire bwe bushobora kugira.

Ati “Icya mbere ni ikimenyetso cy’umurengwe n’abantu kwibagirwa vuba. Nk’umuyobozi, kiriya gikorwa ntabwo cyadutunguye, twari tubizi ko kizaba, ariko ntabwo habayemo kugisha inama, gukurikirana, gushishoza, ntabwo habayeho kureba icyakurikira kuba abantu 600 - 700 bahuriye hamwe, bishyize hamwe nk’abakono, bibagiwe abandi kugira ngo icyo kintu gihabwe urubuga.”

Yavuze ko ikintu kibi bacyambitse umwambaro mwiza, ku buryo nk’abayobozi bacyitabiriye hari umwambaro mwiza bacyambitse.

Ati “Ubu mu kwezi gutaha, hari abandi bari kuzahura, bishyize hamwe [...] nagize amahirwe y’uko bimaze kumenyekana, Umukuru w’Igihugu yafashe akanya ko gutumiza abantu bake, yaratwigishije, araduhanura, atwereka amakosa turimo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko atanyuzwe n’ibyo Visi Meya wa Musanze yavuze, ko atigeze asaba imbabazi mu magambo.

Ati “Numvise ijambo rya Visi Meya wa Musanze, ku bwanjye, ntabwo nanyuzwe. Akwiriye kubanza gusaba imbabazi. Noneho biriya asobanura bigasobanurwa n’uko yasabye imbabazi kuko aha tuhahuriye ku bumwe bwacu. Ntabwo wajya kuvuga amagambo ari aho gusa utabanje kujya ku kibazo nyir’izina.”

Visi Meya Rucyahana yongeye asubirana ijambo ati “Mpagurutse bwa kabiri rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi imbabazi kandi izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w’umuryango, abayobozi atari rimwe atari kabiri. Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba dushingiye ku ntege nke twagize.”

Bishop John Rucyahana witabiriye iki gikorwa yavuze ko na we yitabiriye, ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.

Ati “Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire [...] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z’abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.”

Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.

Ati “Nabonye umugisha wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n’abantumiye, n’inshingano umutware w’abakono n’abakono bafite mu kubaka u Rwanda.”

Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda aribwo bwashyizwe imbere, bityo ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwibona mu moko uko yasobanurwa kose. Yavuze ko umutware w’abakono akuweho.

Ati “Ntabwo rero nyuma y’amateka tuzi ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’amasomo twahawe, twakagombye kuba twemera ko iby’ubwoko nubwo twabyita bito nk’ibyo twabonye by’abakono bikomeza kuba mu gihugu turebera.”

Umuhango wo kwimika umutware w’abakono wabaye tariki 9 Nyakanga ubera mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Ibitekerezo

  • Ko numva abayobozi benshi bari babirimo se kandi ari nabo ngo batwigisha gushishoza ubwo bimeze bite? Murumva tudafite ikibazo gikomeye ahubwo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa