skol
fortebet

Kiriziya gatolika mu Rwanda irasaba ko hajyaho polisi ishinzwe abana

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Abanyamadini barasaba Leta gukurikirana abatera inda abana b’ abakobwa n’ abatesha abana amashuri bakajya kubakoresha imirimo, by’ umwihariko kiriziya gatolika yo igasanga Leta ikwiye gushyiraho ishami rya polisi rishinzwe kwita ku bana.
Mu nama yahuje Minisiteri y’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango, urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere RGB n’ abanyamadini hagarutswe ku bibazo byo mu miryango by’ umwihariko hakomozwa ku bana b’ abakobwa baterwa inda bagacikiriza amashuri.
Minisitiri w’ (...)

Sponsored Ad

Abanyamadini barasaba Leta gukurikirana abatera inda abana b’ abakobwa n’ abatesha abana amashuri bakajya kubakoresha imirimo, by’ umwihariko kiriziya gatolika yo igasanga Leta ikwiye gushyiraho ishami rya polisi rishinzwe kwita ku bana.

Mu nama yahuje Minisiteri y’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango, urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere RGB n’ abanyamadini hagarutswe ku bibazo byo mu miryango by’ umwihariko hakomozwa ku bana b’ abakobwa baterwa inda bagacikiriza amashuri.

Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango Nyirasafari Esperance yavuze ko umwana w’ umukobwa watewe inda bimugiraho ingaruka zikomeye nyamara uwayimuteye ntakurikiranwe, avuga ko bidakwiye.

Minisitiri muri MIGEPROF Nyirasafari Esperance

Ati “Turacyabona ikibazo cy’ abana b’ abakobwa basambanwa, bikabaviramo gutwita, bigateza amakimbirane mu miryango, ababyeyi bakitana bamwana, ugasanga bibaye n’ intandaro yo gutuma abashakanye batana. Bene abo bana bakava mu mashuri tukabatererana kandi ari Victims (inzirakarengane), noneho ahubwo ugasanga bararorongotanye bagiye kujya no mu bibi kurushaho”.

Yakomeje agira ati “Twakora iki kugira ngo iri hohoterwa turikumire, ariko ku buryo n’ uwariguyemo adatakara. Usanga uwahuye n’ iki kibazo ariwe uhinduka ikibazo ugasanga uwamusambanyije ntitumuvugaho, ugasanga turareba gusa uwahuye n’ iki kibazo, iki nacyo dukwiye kukirwanya”.

Umuyobozi w’ inama y’ abepisikopi mu Rwanda akaba n’ umuvugizi wa Kiliziya Gatolika Mgr Philippe Rukamba yavuze ko abatera inda abana b’ abakobwa bakwiye gukurikiranwa bagahanwa. Arongera asaba Leta gushyiraho ishami rya polisi rishinzwe kwita ku bana.

Yagize ati “Numvise ngo abana ibihumbi 17 batewe inda, abazibateye ntibazwi? Kuki badakurikiranywa ngo bahanwe, ntibibe gusa ngo umwana yatwaye inda, yatwaye inda kuko bamujyanye mu gikari cyo kwakanaka aherekanirwa filime pronogaraphique. Leta njyewe icyo nyisaba, nk’ uko hari polisi yo kurwanya ibiyobyabwenge, polisi yo kurwanya magendu, hagombye no kubaho polisi y’ abana”.

Mgr Rukamba yavuze ko kimwe mu bitera uburara mu bana ari uko ababyeyi bateshutse ku nshingano yo kurera.

Ati “Buriya ikibazo gikomeye ni uko ababyeyi bibagiwe kwita ku bana babo, aramubyara akamushyira hariya umwana akimenya, kandi twebwe bakuru twese twagizwe n’ inama z’ ababyeyi bacu, ibyo batubuzaga n’ ibyo batubwiraga gukora”

Imibare itangwa n’ ubushakashatsi yerekana ko mu mwaka ushize wa 2016 abakobwa ibihumbi 17 batewe inda.

Sheikh Ismael Sefu, ukuriye idini ya Islam mu ntara y’ amajyaguru asanga izi nda mu bangavu ziterwa n’ umuvuduko w’ iterambere no kuba hari ahantu herekanirwa filime z’ urukozasoni.


Sheikh Ismael Sefu

Ati “Ikibazo ni ayo mafilime y’ urukozasoni, ayo matefone agenda abereka ibintu nk’ ibyo ngibyo. Hari aho ugera ugasanga handitse ngo umwana utarageza ku myaka 18 ntiyemerewe kwinjira ahubwo se birakwiye ko umuntu agenda agashyira ibyo bintu hariya ngo abantu baze barebe uburyo bikorwa?”

Yunzemo ati “Ibyo bintu by’ urukozasoni ntabwo bikwiriye ko umuntu agera aho yiyandarika ngo aze kwigisha n’ abandi kwiyandarika ibyo bintu babitwigirize hirya, hanyuma abana n’ ababyeyi bigishwe uburere”.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko buri gihembwe izi nzego zizajya zicara zikareba aho zigeze zikemura ibibazo byugarije imiryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa