skol
fortebet

Komisiyo y’ abakozi ba Leta ngo yatahuye ko hari abakoresha bimura abakozi bagamije kubahima

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta buravuga ko bwatahuye ko hari abakoresha bimura abakoreshwa hagamijwe kubahima nyamara kandi ngo bitemewe.
Ibi byagarutsweho mu nama ngarukamwaka iyi komisiyo yagiranye n’abayobozi bafite aho bahuriye n’imicungire y’abakozi bo mu ntara y’Amajyepfo yabereye mu Karere ka Nyanza.
Iyi komisiyo yabatekererezaga ibyavuye mu ngendo bagiriye mu turere dutandukanye hagamijwe kureba niba amateheko agenga umurimo mu Rwanda yubahirizwa.
Muri izi ngendo (...)

Muri izi ngendo iyi komisiyo ngo yabajijwe na bamwe mu bakozi icyaba kigenderwaho mu kwimura umukozi ahantu hamwe yerekezwa ahandi kuko ngo bivugwa ko ibyo bikorwa mu nyungu z’akazi kandi ngo hari ubwo bikorwa mu buryo bwo gufasha bamwe no kunaniza abandi.

Ubwo yaganiraga n’aba bayobozi, Nkurunziza Fernand uyobora ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane yagarutse kuri iki kibazo abakozi bayigejejeho, ati “Barabazaga bati inyungu z’akazi zipimwa gute mu gihe cyo kwimura umukozi ?”

Yakomje agira ati “batubwiye y’uko hari igihe kwimura umukozi bidakorwa ku nyungu z’akazi ahubwo bigakorwa nk’igihano cyangwa nko guhimana”

Avuga ko abaganiriye n’iyi komisiyo mu ngendo yakoraga bayigaragarije ko iki ari ikibazo kitaborohera kuko ngo ntaburyo nabumwe bugaragariza umukozi aho yahera ahakana kwerekeza aho umuyobozi yaba umworohereje kabone nubwo byaba bigaragara ko bikozwe nk’agahimano.

Ni mu gihe kandi iyi komisiyo ivuga ko mu mategeko ntahagaragara ko umukozi yakwimurwa aho yakoreraga hagendewe ku makosa, icyo bita “mutation displinaire”.

Gusa kuri iki kibazo Umuyobozi w’iyi komisiyo Angelina Muganza, yibukije ko umukozi ashobora kwimurwa koko mu gihe hari mpamvu zisobanutse zigaragaza inyungu z’akazi ariko yamagana ababikoresha mu buryo bugaragara ko ari uguhimana, ati “mu by’ukuri twagiye twumva nk’umwarimu uvuga ko asabwa gukorera ahantu asabwa gutegesha ibihumbi 3 ku munsi kandi umushahara ari ibihumbi 40 ku kwezi”

Avuga ko igihe cyose ntayindi mpamvu idasanzwe igaragazwa umukozi ukorera hafi y’aho atuye ariho abakwiye gukomeza gukorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa