skol
fortebet

Kwibuka24: ‘Kwibuka ntibizahagarara’ Perezida Kagame

Yanditswe: Saturday 07, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasobanuye byimbitse icyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi aricyo ku Banyarwanda yongeraho ko kwibuka bitazahagaragara ndetse ko n’ abatibuka baba birengagiza ukuri.

Sponsored Ad

Ni bumwe mu butumwa Perezida Kagame yatanze kuri uyu wa 7 Mata 2018, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yashimiye abashyitsi n’inshuti z’ u Rwanda zidahwema kwifatanya n’ Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko kwibuka bituma abantu bamenya ukuri, ndetse ko ibikorwa byo kwibuka bizakomeza kubaho kuko ukuri guhoraho.

Ati “ Iyo amateka agiye hanze, bituma abantu bakomeza kumva ukuri. Ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. Twibuka uko kuri, n’abatibuka baba birengagiza uko kuri. Ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri guhoraho, Kwibuka ntibizahagarara. Kwibuka bijyana n’ukuri kandi bikajyana no kubaka igihugu cyacu.
.

Yakomeje agira ati “Iyi Nshuro ni iya 24 twibuka. Ariko uko biba bisa naho ari ku nshuro ya mbere. Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira hahandi.

Perezida Kagame kandi yavuze ko kwibuka byibutsa Abanyarwanda amateka yabo bikanabibutsa ko barangaye ayo mateka mabi yakwisubiramo.

Yagize ati “Kwibuka ni uguhangana n’amateka yacu. Iyo twibuka duhura nayo tukarebana nayo bundi bushya. Bitwibutsako tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba. Bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba”.

Yongeye ati “Kwibuka kandi bitwibutsa ko ari twebwe abanyarwanda turi ku isonga mu gukemura ibibazo byacu. Bitwibutsa ko amateka mabi ashobora guturuka n’ahandi, cyangwa se ab’ahandi bakagutiza umurindi. Amateka atwibutsa ko, na nyuma y’ayo ab’ahandi bagutiza umurindi mu kuyagoreka. Icyo twakora ni ugukomeza kwiyubakana imbaraga mu nzego zose: ubukungu, umutekano, no gushyira hamwe kandi twubaka umuryango nyarwanda. Ntabwo tugomba guheranwa n’amateka mabi.

Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi Abanyarwanda bagenda bayasiga inyuma bikomotse ku kwiyubaka, kubaka ubushobozi bwabo, no gukomeza gutera imbere.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Perezida Kagame n’ umufasha we Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva ibitse imibiri y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatusi ndetse bakanacana urumuri rw’ icyizere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa