skol
fortebet

Leta yahaye ifumbire abahinzi bo hirya no hino mu Rwanda

Yanditswe: Monday 06, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hirya no hino mu Rwanda,abayobozi batandukanye bifatanyije n’ abahinzi mu bo mu Mirenge itandukanye mu gufumbira ibigori hifashishijwe ifumbire ya nkunganire yatanzwe na Leta ku buntu.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugezwaho na Leta inkunga y’ ifumbire , abaturage bagaragaje ibyishimo batewe no kuba Leta yarabazirikanye ikabagenera ifumbire ku buntu , Ubuyobozi bukanabaha umuganda wo gufumbira bakaba bavugako byose babikesha Imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

Guverineri w’Intara y’Amajayepfo,Kayitesi Alice, yatangaje ko Leta yahaye abahinzi ibiro by’ifumbire birenga ibihumbi 300 ku buntu muri iyo ntara.

Ibi Guverineri Kayitesi yabivugiye mu Karere ka Muhanga, ubwo abahinzi bibumbiye muri Koperative ihinga ibigori, imiteja ndetse n’imboga bahabwaga ifumbire yo kubagaza ibigori.

Guverineri Kayitesi avuga ko muri iyi Ntara y’Amajyepfo iyo fumbire leta yahaye abahinzi ku buntu izaterwa kuri site z’ubuhinzi buhuje burenga 900 mu turere umunani twose.

Kayitesi avuga ko ari inyunganizi leta itanze kugira ngo bizamure umusaruro w’ibigori.

Ati”Hari abatarabonye ifumbire yo gutera bakaba bagize amahirwe yo gukoresha ifumbire yo kubagaza ibigori.”

Guverineri Kayitesi avuga ko bifuza ko bitarenze ibyumweru bibiri abahinzi bose bahuje ubutaka bari mu makoperative bazaba bayibagaje.

Yasabye abahinzi kudapfusha ubusa amahirwe leta ibaha, ahubwo iyi fumbire ikajyana n’ahantu hose hongerewe ubuso buhingwaho.

Ati “Ubuso butari buhinzeho muri iyi Ntara y’Amajyepfo twabuhinze ku kigero cya 70%.”

Guverineri Kayitesi avuga ko muri iyi Ntara y’Amajyepfo iyo fumbire leta yahaye abahinzi ku buntu izaterwa kuri site z’ubuhinzi buhuje burenga 900 mu turere umunani twose.

Kayitesi avuga ko ari inyunganizi leta itanze kugira ngo bizamure umusaruro w’ibigori.

Ati”Hari abatarabonye ifumbire yo gutera bakaba bagize amahirwe yo gukoresha ifumbire yo kubagaza ibigori.”

Guverineri Kayitesi avuga ko bifuza ko bitarenze ibyumweru bibiri abahinzi bose bahuje ubutaka bari mu makoperative bazaba bayibagaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa