skol
fortebet

Makolo yahishuye uko ikimwaro cyatumye u Burundi bufunga umupaka n’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda,Madamu Yolande Makolo yavuze ko igisebo cyo gutakaza ingabo nyinshi muri RDC aricyo cyatumye u Burundi bufata umwanzuro wo gufunga umupaka n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ibi Yolande Makolo yabigarutseho mu kiganiro Africa Daily, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Alan Kasujja.

Ni ikiganiro kibaye nyuma y’ukwezi kurenga Guverinoma y’u Burundi ifashe icyemezo cyo gufunga imipaka n’u Rwanda.

Makolo yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe n’u Burundi udakwiriye kuko uzagira ingaruka ku baturage babwo.

Ati “U Burundi bwafashe umwanzuro bwisangije wo gufunga umupaka wabwo n’u Rwanda, dutekereza ko bidakwiriye, ntabwo ari Ubunyafurika kandi abaturage b’u Burundi bazagira inzitizi kuko kimwe n’u Rwanda, u Burundi ni igihugu kidakora ku nyanja, hari ibicuruzwa byinshi bica mu Rwanda, hari ubuhahirane hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi, ku bw’ibyo ntabwo ari ibintu byiza ku Karere.”

Yakomeje avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda iki cyemezo cyatunguranye kuko abayobozi barwo babimenye binyuze mu itangazamakuru.

Abajijwe icyo atekereza cyabaye intandaro y’iki cyemezo, Makolo yavuze ko kigamije kuyobya uburari bigendanye n’igisebo u Burundi bwari bumaze kugira nyuma yo gupfushiriza abasirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Iki ni ikintu cyabyawe n’ibiri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Urabizi ko hari ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zari zaroherejwe mu Burasirazuba bwa Congo, gufasha mu kugarura amahoro hagendewe ku biganiro by’i Luanda.”

“Ingabo z’u Burundi nazo zari zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo, turabizi ko abasirikare b’u Burundi bafatanyaga n’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko M23, ibi ntabwo ari ibintu byari biri muri manda y’izi Ngabo za EAC.”

Yakomeje avuga ko “Abasirikare b’u Burundi bapfiriye mu Burasirazuba bwa Congo, iyo niyo yabaye inkomoko y’ikimwaro cy’u Burundi, kubera ko bari barenze manda yabo bibagiraho ingaruka, imwe mu mpamvu y’uko gufunga imipaka ni ugutwikira ibikorwa by’Ingabo z’u Burundi mu Burasirazuba bwa RDC.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko ntacyo rupfana n’ibikorwa bya RED Tabara.

Ati “Nta kuri na guto kuri muri ibyo, nta ruhare dufite mu bikorwa bya RED Tabara, ni umutwe ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa RDC ntabwo uri mu Rwanda, ntabwo ufashwa n’u Rwanda, nta ruhare tubifitemo. Abarundi bakwiriye guhangana n’iki kibazo ku giti cyabo na RDC, aho kugerageza kuzana u Rwanda mu bintu bitatureba.”

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza ari ibintu bihangayikishije kuko ibihugu byombi bifite byinshi bibihuza.

Ati “Dufite impungenge, ntabwo ariko bikwiriye kuba bimeze, twakoze ibishoboka byose mu buryo bwa dipolomasi no mu bundi buryo kugira ngo tugerageze kugarura umubano mwiza, u Rwanda n’u Burundi bifitanye isano ya hafi, Abanyarwanda benshi babaye impunzi i Burundi, ubu dufite Abarundi b’impunzi mu Rwanda, ni ikintu kitari gikwiriye kuba cyarabaye.”

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa