skol
fortebet

Mayor mushya wa rutsiro aremeza ko ntakibazo kidasanzwe yasanze kitari ukuziba icyuho

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri wo kuwa 28 Kamena 2023, nibwo Minisitiri w’Intebe yasheshe ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro nyuma y’uko buteshutse ku nshingano zabwo, ahita agena Prosper Mulindwa nk’Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere.

Nyuma y’ibyumweru 3 Mayor Prosper Mulindwa ahawe izo nshingano, Ikinyamakuru Umuryango twifuje kumenya ibibazo bikomeye yasanze muri aka karere n’aho ageze abikemura?

Mayor Prosper Mulindwa yabwiye Umuryango ko mu gihe amaze ahawe inshingano zo kuyobora akarere ka Rutsiro nta kibazo kidasanzwe yahasanze, usibye ibibazo nk’ibindi bishobora kuboneka mu tundi turere kandi ko ari kugerageza kubiha umurongo.

Ati” urebye icyo banshyiriye hano ni ukuziba icyuho , ngahagarara mu nshingano . nta kibazo kiri hano utasanga n’ahandi cyane ko mu baturage hahoramo ibibazo. Ubu twashyizeho itsinda rimfasha kubikemura kandi ubu birakorwa neza. Urebye icy’ingurane nicyo nasanze cyane ariko nacyo vuba turaba tumaze kugiha umurongo”

Mayor Mulindwa yavuze ko abirukanywe bashobora kuba barazize imikoranire yabo ubwabo, ishingiye ku kutumvikana no kudakorana mu gukemura bimwe mu bibazo babaga bahanganye nabyo mu karere. Ariko ntahamya ko hari ibibazo bidasanzwe byari byabananiye kuburyo byaba intandaro yo kubirukana.

Akarere ka Rutsiro kavuzwemo ikibazo gishingiye kuri kariyeri, aho bamwe bacukuraga umucanga mu nyungu zabo bwite no kubangamira inyungu za Abaturage mu karere rimwe na rimwe ayo makosa akavugwamo n’abari mu nzego z’ubuyobozi uba bakuweho.

Ikindi ni ubukene bukabije, aho muri aka karere havugwa imirire mibi ku bana ndetse n’abaturage ubona ko batishoboye bigaragarira amaso kabone n’ubwo mu karere hari ubukungu bushobora kubazahura.

Kuri ibi, Mayor Mulindwa asobanura ko nta gikuba byaca na cyane ko komite zindi zigizwe n’abatekinisiye zizanzwe zihari kandi zikora. Kuba bari gufatanya kongera guha ibintu umurongo, biramuha ikizere ko mu minsi iri imbere hari intambwe izaba imaze guterwa.

Mulindwa yagizwe Mayor wa Rutsiro nyuma y’uko yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Igenzurabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ni inshingano yatangiye muri Nyakanga 2021 nyuma y’uko yari amaze imyaka 10 n’amezi atandatu ari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Amakuru mu karere ka Rutsiro yahawe yavugaga ko ibibazo byari muri aka Karere bishingiye ku kudakorana hagati ya Komite Nyobozi y’akarere.

Hari igihe aka karere kavuzwe mu bucukuzi budahwitse bwa kariyeri bwagejeje n’aho ku wa 23 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikira Guverineri w’Intara amusaba ibisobanuro, amuha iminsi irindwi yo kuba yabitanze.

Muri iyo baruwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabazaga Guverineri impamvu hari sosiyete yemerewe n’akarere gucukura kariyeri, ikanahabwa uruhushya n’Urwego rushinzwe ubucukuzi, RMB, ariko Guverineri akabyitambika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa