skol
fortebet

Mayor wa Gicumbi watijwe intara ashobora gusubirana umwanya yahoranye-Min J.Claude

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nzabonimpa Emmanuel wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi, aherutse kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, ubwo yabimenyeshwaga mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 08 Kanama 2023.

Sponsored Ad

Ibi byatumye bamwe mu baturage b’Akarere ka Gicumbi bibaza ahazaza habo n’uburyo bazongera kubona umuyobozi nk’uwo bahoranye cyangwa se igihe ukorera mu ngata uwajyanywe azazira?

mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri ucyuye igihe Nyirarugero Dancille na Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde, wabereye i Musanze kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama 2023.

Ubwo Kigali Today yamubazaga kuri icyo kibazo, Minisitiri Musabyimana yahumurije abatuye Akarere ka Gicumbi, ababwira ko n’ubwo Umuyobozi w’Akarere kabo, Nzabonimpa Emmanuel, yabaye ashyizwe mu zindi nshingano by’agateganyo, bitavuze ko bamubuze burundu.

Yagize ati ”Umuyobozi wa Gicumbi ntawamutwaye, rwose Meya wabo arahari n’ubundi ni umuyobozi ari gufasha abaturage b’Intara, kandi igihe inshingano yahawe bizagaragara ko bitari ngombwa ko azikomeza cyangwa se habonetse undi uzijyamo, azongera asubire mu nshingano bamutoreye”.

Ku mugoroba wo ku itariki 08 Kanama 2023, nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo risinywe mu izina rya Parezida Paul Kagame, rishyira Nzabonimpa Emmanuel mu nshingano nshya z’Ubunyamabanga nshingwabikorwa mu ntara y’Amajyaruguru asimbuye Mushayija Geoffrey.

Iryo tangazo kandi ryagaragayeho abayobozi 10 mu Ntara y’Amajyaruguru birukanwe, barimo abayobozi batatu b’uturere, aribo Nizeyimana JMV wayoboraga akarere ka Gakenke, Ramuli Janvier wayoboraga akarere ka Musanze na Uwanyirigira Marie Chantal wayoboraga akarere ka Burera, aho twahawe abatuyobora by’agateganyo.

Abo bayobozi bakuwe mu nshingano, barashinjwa kuba ngo barananiwe gusigasira ihame ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ibyo biba intandaro yo kuba bamwe mu baturage bari batangiye kwiremamo udutsiko dushingiye ku ivangura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa