Kigali

MIGEPROF yatangije ‘TWICECEKA’, ni gahunda nshya yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 8 November 2018 Yasuwe: 378

Minisiteri w’ uburinganire n’ Iterambere ry’ umuryango yatangije kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2018 yatangije gahunda nshya yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho abahungu, abakobwa, abagabo n’ abagore bose bazajya baganirizwa kuri ubu bwoko bw’ ihohoterwa.

Abaturage bamaze iminsi itatu bigishwa ibijyanye n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ uko baryirinda binyuze muri gahunda ya Twiceceka bavuga ko rigihari.

Faida Dina, umubyeyi wo mu karere mu murenge wa Gikondo yabwiye UMURYANGO ko ihohoterwa ryagabanutse yongeraho gahunda ya Twiceceka izakuraho na rike rikigaragara.

Yagize ati “Ihohoterwa ubuyobozi bwararihagurukiye ntabwo bikiri cyane nka mbere uko byahoze, niyo mpamvu turimo kurandura n’ imizi yasigayemo tugira tuti Twiceceka”


Faida Dina

Uyu mubyeyi avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gace atuyemo ari nk’ aho umugabo akoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashakanye.

Théogene Nkundakwita utuye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro yavuze ko mu minsi bamaze bahugurwa babona hari ibihinduka kuko bajya mu ngo bazi zirangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakabaganiriza.

Umuhire Christine, Umuyobozi muri MIGEPROF ushinzwe guteza imbere umuryango no kurinda umwana yavuze muri iyi gahunda ya Twiceceka abantu b’ ingeri zose bazahabwa amakuru y’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ uko baryirinda.

Yagize ati “…Kugira ngo tugeze hahandi hasi ku muturage nawe agire uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina tujyana bombi umugabo n’ umugore, umwana w’ umuhungu n’ umukobwa kuko tujyanye umwe hari uwasigara atabonye amakuru”


Peter Vrooman ,Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Iyi gahunda yatewe inkunga n’ Imiryango Mpuzamahanga USAID na Women for women. Migeprof izayifatanya n’ imiryango 10 itari iya Leta harimo n’ umuryango RWAMREC ufasha abagabo kumva ko umusanzu wabo ari ngombwa mu kurinda abagore ihohoterwa.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imibonano mpuzabitsina siyo yubaka urugo, ni akantu gato, n’inyamaswa...

Mu kiganiro Pasteur Antoine Rutayisire yahaye Umuryango, yagaye ko haba...
1 April 2019 Yasuwe: 5507 2

Ese Rucagu yari ari he ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga? Ngo yabaye mu...

Rucagu Boniface, umwe mu basaza b’inararibonye ndetse akaba n’umwe mu bagize...
27 March 2019 Yasuwe: 12357 1

"Hari abavugaga ko amasengesho yo gusabira igihugu ari aya FPR": Past...

Muri iyi video y’ikiganiro yagiranye n’Umuryango, Pasiteri Antoine Rutayisire...
18 March 2019 Yasuwe: 2330 0

Amb. Kanyamashuli Kabeya Janvier wari Umudepite yeguye

Nyuma y’amezi 6 atowe mu badepite bari kuri rutonde rw’abakandida b’ishyaka...
13 March 2019 Yasuwe: 8552 1

Imyanzuro y’Umwiherero wa 16 w’Abayobozi b’Inzego zitandukanye z’Igihugu...

Kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2019, mu Karere ka Gatsibo...
12 March 2019 Yasuwe: 3714 0

Ibibazo biri hagati y’Ubuganda n’u Rwanda birenze intambara y’amagambo: Amb...

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi Minisitiri wa Leta muri...
12 March 2019 Yasuwe: 7797 2